AmakuruImikino

CAF Confederations Cup: Rayon Sports itsindiwe mu rugo, ikizere cya 1/4 kirayoyoka

Ikizere cya Rayon Sports cyo kugera muri 1/4 cy’irangiza mu mikino ya CAF Confederations Cup gisa n’ikiyoyotse, nyuma yo gutsindirwa i Nyamirambo na USM Alger yo muri Algeria mu mukino wa 3 w’itsinda D.

N’ubwo Rayon Sports yafunguye amazamu hakiri kare ikanakina neza igice cya mbere cy’umukino, ntibyabujije Abarabu kuyiniga mu gice cya kabiri cy’umukino bikanarangira bayikuyeho amanota 3.

Ismailla Diarra wahushije igitego cyari cyabazwe ku munota wa 8 ni we wafunguriye Rayon Sports amazamu ku munota wa 38 w’umukino, mbere y’uko Farouk Chafaj yishyura ku wa 45.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka anganya 1-1.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yagarutse akina neza, gusa ingufu za Rayon Sports zirangirana n’umunota wa 60 w’umukino.

Umutoza Olveira yakoze impinduka akura mu kibuga Christ Mbondi wari umaze gufatwa n’imbwa yinjiza Bimenyimana Caleb, gusa iyi mpinduka ntacyo yigeze itanga ahubwo uyu musore yongeye kuvanwa mu kibuga hinjira Yassin Mugume.

Ikipe ya USM Alger yakomeje kotsa igitutu cy’inshi Rayon Sports, gusa uburyo bwagiye bubonwa n’umusore witwa Rafik Bouderbal akabupfusha ubusa.

Ikipe ya Rayon Sports ahanini yishwe n’impinduka umutoza wa USM Alger yakoze, avana mu kibuga Hemza Koudri ku munota wa 68′ akinjiza Abdelraouf Benguit, na Faouzi Yaya wari winjiye asimbura Aymen Mahious ku munota wa 60.

Aba bakinnyi bombi ni bo bishe cyane ikipe ya Rayon Sports yakomeje kurwana ku izamu ryayo kugeza ku munota wa 90.

Iyi kipe y’ubururu n’umweru yashoboraga gutsindwa igitego cya kabiri ku mupira Abdelraouf Benguit yateye mu izamu ryari rirangaye ku munota wa 89, ku bw’amahirwe ugarurirwa ku murongo na Irambona Eric.

Nyuma y’iminota 2 uyu musore yongeye kwinjira mu rubuga rw’amhina atsinda igitego cya 2 nyuma y’uburangare bukomeye bw’abinyuma ba Rayon Sports.

Gutsinda uyu mukino bifashije USM Alger kwizera tike ya 1/4 cy’irangiza, mu gihe Rayon Sports isabwa gutsinda imikino 3 yose isigaye ngo yizere gukomeza.

Undi mukino w’iri tsinda wabaye warangiye Gor Mahia yo muri Kenya yandagaje Young Africans yo muri Tanzania ku bitego 4-0. Jacques Tuyisenge ni we wafunguye amazamu ku ruhande rwa Gor Mahia, Ephrem Gaikan atsindamo ibitego 2, mu gihe Mwinyi Haji yitsinze ikindi gitego.

USM Alger ikomeje kuyobora iri tsinda n’amanota 7, Gor Mahia ni iya kabiri n’amanota 5, Rayon Sports ya 3 ifite 2, mu gihe Young Africans ya nyuma ifite 1.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger