Amakuru ashushyeImikino

CAF Confederation Cup: APR FC isezerewe na Djoliba-AMAFOTO

Nu bwo ikipe ya APR FC itsinze  AC Djoliba mu mukino wabereye kuri stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Werurwe 2018 , ntibiyibujije gusezererwa mu irushanwa ry’amakipe yatwaye ibikombe imbere mu gihugu CAF Confederation Cup.

Ikipe ya APR FC yatsinze AC Djoliba ibitego 2-1, ni ibitego byatsinzwe na Bizimana Djihad na Nshuti Innocent ku ruhande rwa APR FC na  Siaka Bakayoko ku ruhande rwa AC Djoliba, ariko iyi nsinzi ya APR FC ntacyo ivuze kuko isezerewe bitewe n’igitego  ikipe ya AC Djoliba yatsinze hano i Kigali.

Mbere y’umukino , kugira ngo APR FC ikomeze mu matsinda ya CAF Confederation cup yasabwaga gutsinda ikipe ya AC Djoliba nibura ibitego 2-o kuko mu mukino ubanza wabereye muri Mali AC Djoliba yari yatsindiyeyo APR FC igitego kimwe ku busa [1-0].

Inzozi za APR zo kujya mu matsinda zisa naho zayoyotse ku munota wa 10 kuko ba myugariro b’iyi kipe y’ingabo zigihugu batangiranye igihunga maze AC Djoliba ikinjira mu mukino neza itsinda igitego. APR FC yakomeje yataka ishaka kwishyura ndetse ikanatsinda ibindi bitego maze ku munota wa 20 Djihad Bizimana abagarurira icyizere atsinda igitego ndetse no ku munota wa 76 Nshuti Innocent atsinda ikindi maze abafana barahaguruka barafana karahava kuko babonaga bishoboka ko APR FC yasezerera Djoliba ariko birangiye byanze.

Uyu mukino warebwaga n’abayobozi bakuru b’igihugu batandukanye barimo na Minisitiri w’ingabo Gen. James Kabarebe warangiye ari ibitego 2 bya APR FC kuri 1 cya AC Djoliba , imikino yombi biba ibitego 2-2 ariko AC Djoliba yo muri Mali ikomeza mu mikino y’amatsinda bitewe n’igitego cyo hanze na ho APR FC isigara ityo ikaba igomba gutegereza umwaka utaha.

Ibi bisobanuye ko amakipe yari ahagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF hasigaye Rayon Sports iri muri Afurika y’Epfoaho na yo ku munsi w’ejo igomba kwisobanura na Mamelodi  mu mikino ya CAF Champions League dore ko mu mukino ubanza wabereye i Kigali warangiye ari 0-0.

APR FC yari yabanje mu kibuga Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rugwrio Herve, Buregeya Prince, Mugiraneza Jean Baptiste (Migi), Djihad Bizimana, Issa Bigirimana, Iranzi Jean Claude, Muhadjili Hakizimana, Nshuti Savio Dominique.

Djoliba yari yabanje mu kibuga  Adama Keita (16), Siaka Bagayoko (03), Emile Kone (04), Aboulaye Diaby (5), Mamatou Kouyate (8), Umar Kida (9), Mamadou Cisse (12), Seydou Diallo C (14), Naby Soumah (15), Cheick Niang (18), Boubacar Traore (23).

Basuhuzanya ngo rwambikane
Babanje kugirana akanama ngo barebe ko basezerera iyi kipe ariko biranze
Nshuti Innocent watsinze igitego cya kabiri yari yabanje hanze
Iranzi jean Claude ku mupira
Bari babonye igitego
Abafana bitegerezaga ikipe yabo

Abatoza ba APR FC bari bafite imibare myinshi

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger