CAF Champions league: Rayon Sports isezerewe na Mamelodi Sundowns
Inzozi n’imihigo byo kugera mu matsinda ya CAF Champions League Rayon Sports yari yajyanye I Pretoria birangijwe na Mamelodi Sundowns nyuma yo gusezerera Rayon Sports iyitsinze ibitego 2-0, mu mukino wanagaragayemo ikarita itukura ku ruhande rwa Rayon Sports.
Ibitego bya Wayne Arendse na Sibusiso Vilakazi ni byo bifashije iyi kipe y’umuherwe Patrice Mostepe kurangiza inzozi za Rayon Sports yari yabasuye kuri Loftus Stadium yari yuzuyemo amazi menshi.
Ni ibitego bije bisanga umukino ubanza wabereye I Kigali utaragize icyo umarira ikipe ya Rayon Sports nyuma y’uko amakipe yombi yawurangije nta yishoboye kureba mu izamu ry’iyindi.
Uyu mukino wo kwishyura watangiye Rayon Sports ifite umugambi wo kubona igitego cyo hanze hakiri kare, gusa uburyo iyi kipe y’ubururu n’umweru yabonye mu ku munota wa 3 ntacyo bwayimariye kuko umupira Shabani Hussein yateye wafashwe n’umuzamu Denis Onyango nyuma
Ni umukino kandi impande zombie zitahiriwe n’ikibuga cyari cyuzuye amazi kitatumaga amakipe yombi ashobora guhererekanya umupira, gusa aya mazi yaje gukama amakipe yombi noneho ashobora gukina umukino wo guhererekanya nk’uko bisanzwe.
N’ubwo Mamelodi Sundowns yatsinze ibitego 2-0, yanahushije Rayon Sports ibitego byinshi binyuze kuri Tau Pecy, ndetse n’umunya Uruguay Gaston Sirino bari bashegeshe ab’inyuma ba Rayon Sports ku buryo bugaragara.
Igitutu cya Mamelodi Sundowns ni cyo cyanatumye Bimenyimana Caleb Bonfils yerekwa ikarita itukura ku munota wa 90 w’umukino, nyuma yo kugambirira kuvuna nkana Langerman, ibintu bikunze kugaragara mu mafilimi ya Kungfu nk’uko abanya Afurika y’epfo babyise.
Mamelodi Sundowns ni yo kipe rukumbi yo muri Afurika y’epfo isigaye muri iri rushanwa dore ko BidVest Wits nay o yari ihagarariye iki gihugu yasezerewe.
Rayon Sports yo igomba guhita yerekeza muri Plays-off aho igomba guhatana n’imwe mu makipe yakomeje muri confederations cup itaramenyekana, yaramuka iyisezereye igahita ikomeza mu matsinda bwa mbere muri iri rushanwa.