AmakuruAmakuru ashushyeImikino

CAF Champions League: Abasifuzi 4 b’Abanyarwanda mu bazasifura iyi mikino

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Africa (CAF) yamaze gutangaza abasifuzi bagomba gusifura imikino y’amatsinda y’irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo (Caf Champions League), barimo abanyarwanda bane bayobowe na Hakizimana Louis.

Abasifuzi mpuzamahanga b’abanyarwanda, bakomeje kugirirwa icyizere n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa (CAF) ndetse na FIFA, cyane ko uretse kuyobora imikino y’amarushanwa ategurwa na CAF, basigaye banahabwa icyizere cyo kuyobora amarushanwa ategurwa na FIFA.

Kuri iyi nshuro, abanyarwanda bongeye kugirirwa icyizere CAF, aho bazayobora umukino uzahuza amakipe yo mu bihugu by’abarabu (Pays Magreb), cyane ko bahora bahanganye bijyanye n’amateka y’ibi bihugu.

Ni umukino uzahuza: Js Kabylie yo mu gihugu cya Algeria na Raja de Casablanca yo mu gihugu cya Maroc, ukazabera muri Algeria kuri sitade ya Stade du 1er Novembre 1954 (Tizi-Ouzou) ku isaha y’i saa Kumi n’ebyiri z’umugora.

Uyu mukino uzayoborwa na: Hakizimana Louis uzaba ari hagati mu kibuga, akazaba yungirijwe na Mutuyimana Diedonne (Dodos), na Hakizimana Ambroise, mu gihe Uwikunda Samuel azaba ari umusifuzi wa kane kuri uyu mukino uteganyijwe ku munsi w’ejo kuwa gatanu tariki ya 10/01/2020.

Uretse aba kandi, na bashiki babo bayobowe na Umutoni, Nyinawabari Speciose, Mukayiranga Regine na Salma Rhadia Mukansa, nabo bakaba bazasifura umukino uteganyijwe tariki ya 26/01/2020 uzahuza ikipe y’igihugu ya Ethiopia y’abari munsi y’imyaka 17 na Uganda yo muri icyo cyiciro cy’imyaka, mu gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi cy’abari munsi y’imyaka 17 mu bagore.

Aba basifuzi kandi, bakaba bakunze kugirirwa icyizere na CAF mu marushanwa atandukanye ategurwa n’iyo mpuzamashyirahamwe

Abasifuzi b’Abanyarwanda berekeje muri Algeria
Uwikunda nawe azaba ari kuri uyu mukino
Regine na bagenzi be nabo bahawe umukino wa Ethiopia U17 na Uganda U17 y’abagore

Mutuyimana Dieudonne (ubanza iburyo) azaba ari assist wa kabir

Twitter
WhatsApp
FbMessenger