Byumvuhore yakoreye igitaramo i Kigali-AMAFOTO
Umuhanzi Byumvuhore Jean Baptiste, yashimiwe bidasanzwe mu gitaramo cyo kwizihiza yubile y’imyaka 100 ya Padiri Frainpont Ndagijimana washinze ikigo cya HVP Gatagara, yafatanyijemo n’abarimo Impala, Mavenge Sudi n’abandi.
Ni igitaramo cyabaye mu mbeho nyinshi kuko habura amasaha make ngo igitaramo gitangire imvura nyinshi yaguye mu Mujyi wa Kigali. Igitangira kugwa hari abagize impungenge z’ubwitabire ariko siko byagenze kuko abantu bari buzuye ihema rinini rya Kigali Conference and Exhibition Village.
Orchestre Impala bafashije abari bafite akabeho gususuruka mu ndirimbo zabo zitandukanye nka “Roza”, “Anita” “Uragiye” n’izindi zakunzwe mu bihe byashize kandi n’ubu zigikunzwe. Na Mavenge Sudi yaririmbye muri iki gitaramo.
Saa Tatu zibura umunota umwe, nibwo umushyushyarugamba Patrick Habarugira yahamagaye, Byumvuhore ku rubyiniro, abitabiriye bose barahaguruka bamwakirana icyubahiro gikomeye.
Yatangiriye ku ndirimbo yavuze ko akunda cyane yitwa Karoli Nkunda ya Landuard Randerese, akurikizaho indirimbo ze zirimo; Umurage, Aho hantu, yakiriwe bidasanzwe n’abitabiriye igitaramo kuko yaherekejwe n’itorero ribyina Kinyarwanda.
Yakomereje ku zindi zirimo “Naba Namwe”, “Simenye ko Ari Bwo Bwanyuma” yahimbiye Padiri Fraipont Ndagijimana ari nawe wari impamvu y’iki gitaramo.
Byumvuhore wanyuzagamo akaganiriza abantu yavuze ko atari azi ko yaba umuririmbyi uhuruza abantu banganaga n’abari mu gitaramo kuko yatangiye ari umucuranzi.
Yagarutse kuri Padiri Fraipont Ndagijimana washinze ikigo cya HVP Gatagara ari nacyo yigiyemo umuziki, avuga ko kumwibuka ari ingenzi kuko yari umugabo w’intwari.
Byumvuhore yaherukaga kuririmbira mu Rwanda mu 2015 nabwo hari mu rwego rwo kwibuka Padiri Fraipont Ndagijimana wahinduye ubuzima bwe n’ubw’andi bafite ubumuga barerewe i Gatagara.