Amakuru ashushyeImikino

Byiringiro Lague agiye kuzajya akinira ikipe yo mu Busuwisi

Byiringiro Lague wari usanzwe akinira ikipe ya APR FC ku mwanya wa rutahizamu, wagiye gukora igeragezwa mu Busuwisi kuri invitation ya FC Zurich, yasinye amasezerano y’imyaka 3 mu ikipe ya Neuchâtel Xamax FCS.

Nk’uko amakuru atugeraho abihamya, Lague ntabwo yumvikanye na FC Zurich nubwo ariyo yari yamutumiye ahubwo agiye gukina muri iyi kipeyigeze gutwara igikombe cya shampiyona mu myaka yashize, ubu iri kubarizwa mu cyiciro cya 2.

Ubuyobozi bwa APR FC bwaherukaga guhakana amakuru y’uko Lague yerekeje muri FC Zurich ndetse busaba abakunzi b’umupira gutegereza ikipe nshya bumvikanye.

Biteganyijwe nta gihindutse ko uyu Lague azasubira mu Busuwisi Tariki ya 23 Kamena gutangira akazi muri iyi kipe ye nshya.

Byiringiro Lague ni umwe mu bakinnyi 30 b’u Rwanda bari muri CHAN 2020 yabereye muri Cameroun hagati ya tariki ya 16 Mutarama n’iya 7 Gashyantare 2021.

Uburyo yitwaye mu mikino ibiri yakinnye cyane ku wahuje u Rwanda na Togo byatumuye yifuzwa n’amakipe atandukanye kandi akomeye.

Byiringiro Lague wazamuwe mu Ikipe Nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018, yongerewe amasezerano y’imyaka ibiri muri Gicurasi 2020. Hari nyuma y’uko Rayon Sports yari yifuje kumuha miliyoni 10 Frw ngo ayisinyire.

Uyu musore w’imyaka 21, yatsinze ibitego bitandatu muri Shampiyona y’umwaka ushize w’imikino ndetse afatwa nk’umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bafite impano yihariye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger