Byinshi byihariye ku nkuru y’urukundo rw’umubirkira warongowe n’umushumba arusha imyaka
Mukamana Christine wahoze ari umubikira, ubu ni umugore wa Ndayishimiye Fabrice bakundanye urudasanzwe, umwe akiyemeza guhagarika umuhamagaro wo kwiha Imana, akemera kujya kwibanira n’uwo yihebeye nubwo bariho mu buzima bw’ubukene.
Mukamana Christine na Ndayishimiye Fabrice, batuye mu Murenge wa Nzige mu Karere ka Rwamagana, bombi bagaragaza ko buri umwe yimariyemo undi.
Mu kiganiro bagiranye na YouTube Channel ya Isimbi TV, Ndayishimiye Frabrice avuga ko atagize amahirwe yo gukomeza amashuri kuko yagarukiye mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, agatangira kujya kushakisha, akora ibiraka.
Avuga ko uyu mugore we yamubonye bwa mbere muri 2015 akiri umukobwa atarajya no mu muhamagaro w’ububikira, ubwo yazaga gusura abo mu muryango we batuye i Nzige, akumva aramwishimiye.
Christine we wavukiye mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Rurama, avuga ko ari ho yakuriye, aza no kuhiga amashuri kugeza mu yisumbuye.
Avuga ko kuva cyera akiri muto yumvaga azakurikira umuhamagaro wo kwiha Imana, akaza guhita ajya mu bubikira akirangiza amashuri yisumbuye.
Yatangiye amahugurwa y’ububikira muri 2016, ayirangiza nyuma y’imyaka ine muri 2019 ubwo yanahabwaga isezerano ry’ububikira.
Avuga ko kuva yajya mu mahugurwa kugeza ahawe ububikira, ataherukanaga na Fabrice, ku buryo buri umwe atari azi amakuru y’undi.
Avuga ko ubwo yagarukaga hanze amaze guhabwa ububikira, yumvaga ibye na Fabrice byarangiye. Ati “Numvaga byararangiye atakintekereza nanjye ntakimutekereza, byaje gutangira bundi bushya.”
Umugabo we Frabrice avuga ko akimara kumenya ko Christine yagiye mu bubikira, byamubabaje, ati “Ndavuga nti reka niragize Imana ni yo ikora byose.”
Ubwo yamusezeraga, ngibyamuciye intege kuko yamubwiye ko “Ni uko bibaho wenda niba Imana ari wowe yanteguriye, byose bizashoboka.”
Avuga ko ubwo yamenyaga ko uyu mukunzi we yagarutse mu buzima bwo hanze yaramaze kuba umubikira, yongeye kumutekereza bikaza gutizwa umundi no kuba baragendaga bahura.
Ati “Twarahuraga tukaganira hakaba nubwo duhuye avuye nko mu misa ntabizi ko turi bunahure. Ni uko twabonanaga.”
Frabice avuga ko yaje kubona akazi ko kujya yahirira inka zo kuri Paruwasi, ari na bwo barushijeho gusubukura umubano wabo, bikaza no gutuma atahatinda kuko bahise bamusezerera.
Ati “Babonye ukuntu duhuza turi umwe ukuntu imitima yahuye, batangira kubisakaza, biba ngombwa ko bansezerera.”
Christine we avuga ko ubwo Fabrice yamubwira ko yamukunze, byamugoye kubyakira, ati “Nabitekereje igihe kirekire ndavuga nti ‘uriya muntu se koko nibyo ra, arankunda?’ ariko biza kuza nyine mbona ni urukundo nyarukundo.”
Avuga ko yamaze amezi atandatu, abitekerezaho anabisengera, aba ari na bwo yaje kumwemerera urukundo.
Ku rundi ruhande Fabrice we yahise atangira kubaka inzu yumvaga ko azabanamo n’umukunzi mu gihe ku ruhande rwa Christine yari ari gutegura uburyo azasezera.
Ati “Narabanje nsaba Imana imbabazi ndayibwira nti ‘Mana nubwo twasezeranye ndi kubona biri kwanda, umbabarire.”
Umugambi wo kubana bawunogeje muri 2019, Christine aza no gutegura uburyo agomba kuva mu bubikira, aranasezera, yandika ibaruwa asezera ariko batinda kumusubiza, afata umwanzuro wo kuva muri uyu muhamagaro bataranamusubiza.
Mu kwezi k’Ugushyingo 2021, baje kwibanira nk’umugore n’umugabo, ubu bamaranye amezi umunani babana.
Christine avuga ko inkuru yo gushakana n’uyu mugabo we, hari bamwe bagiye bamuhamagara bakamuca intege mu gihe hari n’abamwifurizaga urugo rwiza.
Bavuga ko bafite gahunda yo gusezerana mu rusengero no mu mategeko ubundi bakabana mu buryo bwemewe.