Byemejwe: Mohamed Salah na Roberto Firmino ntibarakina umukino wa FC Barcelone
Liverpool FC yo mu bwongereza yamaze kwemeza ko Mohamed Sarah ataragaragara mu mukino wo kwishyura wa Champions League iyi kipe ye ifitanye na FC Barcelona mu mikino ya 1/2 cy’irangiza kuri uyu wa Kabiri.
Liverpool yatsinzwe na FC Barcelona 3-0 mu mukino ubanza wabereye muri Espagne, abakunzi ba Liverpool bari bagitekereza ko bigishoboka ko bagera ku mukino wa nyuma, icyizere cyose bakigiraga bashingiye kuri Mohamed Sarah umeze neza muri iyi minsi noneho hakubitiraho Sadio Mane n’umunya-Brazil Roberto Firmino Barbosa de Oliveira bakiyumvishako gusezerera FC barcelona ya Messi bishoboka.
Iki cyizere gishobora kuba kiri kuyoyoka kuko nyuma yuko Mo Salah avunikiye mu mukino batsinzemo Newcastle 3-2 Liverpool yamaze kwemeza ko atarakina umukino wo kwishyura.
Salah wanatsinze igitego cya 2 muri 3-2 batsinze, yavunitse agonganye n’umunyezamu Martin Dubravka wa Newcastle.
Na Firmino ntabwo azakina uyu mukino kubera ko afite ikibazo cy’imitsi nkuko bigaragara ku rubuga rwa Liverpool, aganira n’itangazamakuru bamubaza ku bijyanye n’umukino umutoza wa Liverpool yagize ati ” Bose ntibahari ku mukino w’ejo”.
Klopp yavuze ko Salah nta kibazo gikanganye afite ariko ko bagomba kubaha icyemezo cy’abaganga bemejeko atakina , ariko kandi yemeje ko uyu munya-Misiri azakina umukino Liverpool ikomeje kurwanira igikombe na Manchester City ifitanye na Wolverhampton Wanderers kuri iki cy’umweru.
Klopp yijeje abakunzi ba Liverpool ko barakora ibishoboka byose kugira ngo bitware neza imbere ya FC Barcelona ati ” Abakinnyi 11 barajya mu kibuga barakora itandukaniro.”
Kugira ngo Liverpool igere ku mukino wa nyuma irasabwa gutsinda FC Barcelona nibura ibitego 4-0 cyangwa.