AmakuruIyobokamana

Byasubiwemo, dore ibisabwa ngo wemererwe kwigisha iyobokamana mu ruhame nka ‘Pasitori’

Abadepite bagize Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’abagabo n‘abagore mu iterambere ry’Igihugu bamaze iminsi banonosora umushinga w’itegeko rigenga amadini, ibyemejwe n’uyu mushinga ni uko hatanzwe imyaka itanu yo kuba abanyamadini bamaze kwiga amashuri y’iyobokamana bakaba bamaze no kubona impamyabumenyi ya kaminuza kugirango bajye bigisha iyobokamana.

Ibi byatangajwe na Perezida wa Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’abagabo n‘abagore mu iterambere ry’Igihugu, Hon. Kayiranga Rwasa ubwo yagezaga ku badepite raporo ku isuzuma ry’umushinga w’itegeko rigenga imitunganyirize n’imikorere y’imiryango ishingiye ku myemerere mu Rwanda.

Depite Kayiranga yavuze ko basanze ari ngombwa ko ‘Umwigisha ku rwego rw’umuryango ushingiye ku myemerere agomba kuba afite impamyabumenyi ya kaminuza mu iyobokamana cyangwa akaba afite impamyabumenyi ya kaminuza mu bindi bitari iyobokamana hiyongereyeho impamyabushobozi (certificate) mu byerekeye iyobokamana yatanzwe na kaminuza yemewe.’

Mu rwego rwo korohereza abarebwa n’iri tegeko kugirango bashake izi mpamyabumenyi, Depite Kayiranga yavuze kokomisiyo yasanze abanyamadini bakwiye guhabwa imyaka itanu yo kwiga, iyo myaka itanu yashira, umuntu wese uzaba adafite iyo mpamyabumenyi akazaba atemerewe kwigisha cyangwa kubwiriza abayoboke b’umuryango ushingiye ku myemerere.

Gutanga iyi myaka itanu ngo bigamije korohereza abantu bafite umuhamagaro kuri ubu bari mu nshingano zo gukorera Imana ariko bakaba batarize iyobokamana ngo babe bafite izo mpamyabumenyi.

Yasobanuye ko ku bantu basanzwe bafite impamyabumenyi ya kaminuza mu bindi bitari iyobokamana, bo bazakora amahugurwa ashobora kumara amezi atandatu cyangwa umwaka umwe (bitewe na kaminuza) bakabona impamyabushobozi yo kwigisha iyobokamana.

Depite Kayiranga  yanavuze ko bahisemo gutanga iyi myaka itanu kugira ngo hatagira umuntu  n’umwe uzagorwa no kubona iyi dipolome kangi ko iki gihe batanze konogeye abanyamadini bose.

Iri tegeko kandi riha urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere ‘RGB’ ububasha bwo guhagarika by’agateganyo cyangwa gukuraho burundu umwe cyangwa benshi mu bayobozi b’umuryango ushingiye ku myemerere bitwaye nabi mu gihe bigaragaye ko inzego z’uwo muryango zananiwe gufatira ibyemezo abo bayobozi.

Mu kunonosora uyu mushinga w’itegeko ngo hitawe ku bitekerezo by’abahagarariye imiryango ishingiye ku myemerere ndetse n’abanyamategeko batandukanye kugira ngo iri tegeko rizabe rinogeye abarebwa na ryo n’abanyarwanda muri rusange.

Ikibazo cy’umutungo ukoreshwa n’amadini na cyo ni kimwe mu bivugwa ho cyane muri iri tegeko.

Itegeko rivuga ko amadini cyangwa imiryango ishingiye ku kwemera igomba kugaragaza aho ikura umutungo utuma ibaho.

Ubusanzwe umutungo uzwi ni umwe uturuka ku maturo atangwa uko abayoboke baje gusenga. Gusa hariho n’impano z’Amafranga zo itegeko risaba ko zigomba kugaragarizwa inkomoko kandi zikabikwa kuri konti ya banki izwi.

Ku birebana n’ahantu ho gusengera, itegeko rivuga ko ari mu nyubako zagutse kandi zifite umutekano n’isuku, iri tegeko rikomeza rivuga ko insengero zigomba kugira uburyo bwo gukumira amajwi y’abasenga ntabangamire abaturiye ahasengerwa.

Hakurikijwe iri tegeko kandi ntibyemewe gusengera ahantu hashobora guhungabanya umutekano w’abayoboke nko mu buvumo, ku misozi no mu butayu.

Hari n’ibindi byakorwaga n’abasenga, nko kwiyiriza ubusa, itegeko rishya rifata nk’icyaha kuko na byo bishobora kubangamira umutekano w’abasenga.

Uku gufatira ingamba abigisha iyobokamana kuje gukurikira ifungwa ry’insengero zitandukanye mu Rwanda hose zakoreraga mu nyubako zitujuje ibisabzwa ngo abantu bahateranire.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger