AmakuruImyidagaduro

Bwa mbere umuhanzikazi Marina yemeje ko ari mu rukundo n’unusore mwiza kandi w’imfura

Umuhanzikazi ukunzwe na benshi mu muziki Nyarwanda nka Marina, yahamije bwa mbere ko ari mu munyenga w’urukundo n’umusore wanutwaye umutima atangaza ko afite amashyushyu y’igihe azamwerekera abakunzi be.

Muri iyi ndirimbo, aririmba avuga ko yafashe icyemezo ntakuka cyo gukunda uwo musore, kandi ko nta wundi muhungu ashobora kumurutisha. Avuga ko azamukurikira ubuzima bwe bwose, kandi ko ari umwami w’umutima nawe akaba umwamikazi.

Avuga ariko ko hari igihe kigera bitewe n’ukuntu uyu musore amutetesha, akumva yamugaragariza rubanda, ariko akifata.

Yavuze ati “Mfite umukunzi! Ndi mu rukundo n’umuntu. Urabizi hari igihe uba umeranye neza n’umuntu, hari igihe ubyuka wamukunze ukumva urashaka kumupositinga [Post], ariko nkongera nkibuka ko ntashaka gupositinga.”

Uyu mukobwa yavuze ko bituruka ku mahitamo ye n’umukunzi we, bityo ko ibyo agaragaza ari iby’umuziki gusa, hanyuma ibye n’umukunzi we bigakomeza kuba ubuzima bwite.

Marina yavuze ko uyu musore ari ‘mwiza’ kandi ari ‘imfura’. Ati “Ni umusore mwiza w’imfura [Agaragaza amarangamutima yifata mu gituza aca bugufi]. Ni umusore mwiza, ni umugabo mwiza! Ntabwo ari inzobe, ni imibiri yombi, ni umusore wubatse umubiri.”

Uyu mukobwa yavuze ko bitamworohera gutangaza icyatumye ahitamo uyu musore mu bandi, ariko ‘Imitima yabo yarahuje’.

Ati “Njyewe ikintu nakubwira ni uko twahuje, twarahuje bisanzwe by’abantu. Umuntu aba afite impamvu nyinshi, ariko hari igihe izo mpamvu zose ntacyo ziba zivuze.”

Uyu muhanzikazi yahakanye ibyavuzwe ko ari mu rukundo n’umuhanzi Yvanny Muziki. Ngo acyeka ko abavuze ibi babishingira ku kuba baragiye bababonana mu bihe bitandukanye, kandi ngo ‘inshuti ziragendana’.

Yaganiriye na Inyarwanda.com

Twitter
WhatsApp
FbMessenger