AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Bwa mbere u Rwanda ruzakira imikino y’igikombe cy’isi muri 2023

U Rwanda ruzakira irushanwa ry’igikombe cy’Isi ry’abakanyujijeho mu mupira w’amaguru, rizaba ku nshuro ya karindwi kuva muri Nyakanga kugeza muri Kanama 2023.

The New Times dukesha aya makuru, ivuga ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uruzinduko rw’iminsi ine umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi ry’abakanyujijeho (FIFVE), Fred Siewe yagiriye mu Rwanda mu cyumweru gishize.

Muri uru ruzinduko, Siewe yahuye na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Aurore Mimosa Munyangaju n’abandi bayobozi bakuru mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FERWAFA.

Mbere y’uko aza mu Rwanda, Siewe yasobanuye ko yabanje guhura na Ambasaderi w’iki gihugu mu Budage, baraganira, amubwira ko ari ahantu heza hakwakira iri rushanwa.

Yagize ati: “Hamwe na Ambasade y’u Rwanda mu Budage, twafunguye inzira igana mu Rwanda, ni yo mpamvu nari muri iki gihugu. Turashaka guhindurana Afurika n’abakanyujijeho kubera ko mu gihe muri kumwe, uba ufite abashoramari, abarimu ba kaminuza n’abahanga mu mupira w’amaguru, twese turi muri uyu mujyo.”

Guhitamo u Rwanda ngo byatewe n’uko rufite ubuyobozi bwiza. Siewe yabisobanuye ati: “Twahisemo u Rwanda kubera ubuyobozi bwiza rufite kandi rukaba rufungukiye amahanga.”

Siewe yavuze ko mu rwego rwo guteza imbere ishoramari muri iki gihugu, azazana abantu barenga 6000 bazaba bakurikira iri rushanwa, banareba amahirwe y’ishoramari babyazamo umusaruro.
Iri rushanwa ryitabirwa n’ibihugu 16 ni ubwa mbere rizaba ribereye ku mugabane wa Afurika.

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger