AmakuruAmakuru ashushye

Bwa mbere Perezida wa Amerika yakandagiye muri Korea ya Ruguru

Mu ruzinduko rutunguranye , Donald Trump yanditse amateka aba Perezida wa mbere wa Amerika ukandagiye kubutaka bwa Koreya ya Ruguru.

Ibi byabaye ubwo Donald Trump yari ari muri Koreya y’epfo aho yatemberejwe mu gace katagerwamo intwaro ku mipaka y’ibihugu byombi niko kugera muri Koreya ya Ruguru gusuhza Kim  Jong Un uyobora Korea ya Ruguru.

Nyuma yo kwambuka umupaka agahura na Kim Jong Un , Trump yatumiye Kim kuzamusura muri White House.

Amwenyura Kim Jong Un yabwiye Trump ati: “Ndanezerewe no kuba ndi kumwe nawe kandi sinatekerezaga ko byari kuzashoboka ko mbonana nawe turi aha hantu .”  Trump nawe  yamusubije agira ati: “Ni igihe kidasanzwe…intambwe ikomeye cyane”.

BBC ivuga ko  mu nyuma  Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un wari uryowe ni uru ruzinduko rwa Trump yambutse umupaka aherekeza Trump bajya muri Korea y’epfo ark hafi yane y’umupaka uhuza ibi bihugu .

Ari kumwe na Trump yavuze ati: “Ndizera ko iki ari ikimenyetso cy’ishyaka ryacu ry’uguhamba rwo kubaka ejo heza hashya “.

Nyuma y’aho, bahise bajya mu nyubako yiswe Freedom House (inzu y’ubwigenge) iri muri Koreya yEpfo.

Mu bidakunze kuba, Kim Jong Un yabwiye abanyamakuru ko ari “iki ari ikimenyetso” cy’imigenderanire myiza hagati ye na  Trump.Perezida Trump yavuze ko ari “umunsi ukomey mu mateka y’isi”, kandi ko ari “umunezero kuri we kubona ashoboye  kwambuka akajya muri Korea ya Ruguru”.

Trump na Kim bahuye muburyo butunguranye muri Korea ya Ruguru
Perezida Donald Trump Perezida wa mbere wa Amerika ugeze muri Koreaya ya Ruguru
Twitter
WhatsApp
FbMessenger