Bwa mbere Perezida Samia Suluhu yagaragaye mu mwambaro wa gisirikare (Amafoto)
Perezida wa Tanzania akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Madamu Samia Suluhu Hassan, yagaragaye ku nshuro ye ya mbere yambaye umwambaro wa gisirikare.
Perezida Samia yagaragaye bwa mbere mu mwambaro wa gisirikare ubwo yatangizaga inama y’abayobozi bakuru mu gisirikare cya Tanzania bari barangajwe imbere Gen Mabeyo, Umugaba Mukuru w’Ingabo za kiriya gihugu.
Ni inama iri kubera mu gace ka Lugalo i Dar es Salaam kuva ejo ku wa Mbere, ikaba iri kwiga ku mutekano wa Tanzania.
Perezida Samia yasabye abasirikare kwimakaza ubunyamwuga mu rwego rwo guhangana n’ibibazo byugarije Tanzania, birimo iterabwoba.
Ati: “Iterabwoba si ikibazo cyo gukemurwa n’inzego zishinzwe umutekano zonyine, ahubwo gikeneye ubufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo itangazamakuru n’imiryango itari iya Leta ifite inshingano zo kwigisha abaturage guharanira amahoro.”
Perezida Samia nk’uko ikinyamakuru Daily News cyabitangaje, yavuze ko yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo igisirikare cya Tanzania kibashe guhangana n’iterabwoba, ibyo yanijeje na Gen Venance Mabeyo ukibereye Umugaba Mukuru.
Ni bwo bwa mbere Perezida Samia yari agaragaye mu mwambaro w’igisirikare cya Tanzania kuva yarahirira kuyobora kiriya gihugu muri Werurwe uyu mwaka asimbuye nyakwigendera Dr John Pombe Magufuli yari yungirije.