AmakuruImyidagaduro

Bwa mbere Netflix igiye gukora Film y’uruhererekane nyafurika

Visi Perezida wa Netflix Erik, Barmack, yatangaje ko bagiye gukorana cyane na Afurika y’Epfo mu bijyanye na Filime, kandi ko bazibanda ku buzima bwa Afurika muri filime nshya barigutegura.

Filime “Queen Sono” izagaragaramo umunya Africa y’Epfo Pearl Thusi, aho azagaragara nk’intasi. Uyu asanzwe azwi muri filime nka Quantico, Catching Feelings”

Pearl Thusi abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko  ashimishijwe  nuko bagiye kwerekana ibyo bamaze iminsi bategura Film y’uruhererekanye Nyafurika ikozwe bwa mbere na Netflix, izasohoka mu mwaka wa 2019.

Netflix, yatangaje ko iyi film yayobowe na Pearl Thusi, afatanije na Kagiso Lediga, umunya Afurika y’Epfo usanzwe ukora akanayobora ama filime, uyu wigeze kuyobora nubundi film yiswe « Catching Feelings » yakinwe na Pearl Thusi.

Netflix ivuga ko yahisemo gukorana na Afurika murwego rwo gufasha abanyafurika bakora filime kwerekana amateka yabo ku ruhando rw’Isi.

Netflix ni kampani ikora ibijyanye na sinema ikorera i Los Gatos, California, yashinzwe mu 1997 na Reed Hastings afatanyije Marc Randolph i Valley, California.

Pearl Thusi umunyafurika ugiye gukina muri filime ya Netflix

Netflix itangaza ko umushinga w’iyi filime y’uruhererekane wamaze kurangira izajya ahagaragara umwaka utaha wa 2019
Queen Sono

Vainqueur@Teradignews

Twitter
WhatsApp
FbMessenger