Bwa mbere mu Rwanda hazamuwe ibendera ry’abatinganyi_Inkuru irambuye
Kimwe n’ahandi mu bihugu bitandukanye, muri Ambasade zitandukanye zikorera i Kigali hazamuwe amabendera asanzwe akoreshwa n’uyu muryango uzwi nka LGBTQ.
Imibare yo kuva mu 2016, yerekana ko buri mwaka uyu munsi uberaho ibikorwa by’impurirane mu bihugu bisaga 130 ku Isi.
Kuri uyu wa Gatatu, Isi yafatanye urunana mu kwizihiza uyu munsi no kuzamura ijwi rigamije guharanira ko uburenganzira bw’abanyamuryango ba LGBTQ (abaryamana bahuje ibitsina) bwubahirizwa mu mfuruka zose.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, mu butumwa yatanze mu kwizihiza uyu munsi yasabye ibigo by’ibinyamuryango bya Loni kubungabunga uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina.
Uyu mwaka wahawe insanganyamatsiko yihariye ivuga ku “Kwimakaza ubumwe buhoraho hatitawe ku bidutandukanya.’’
Guterres yahamagariye abayobozi guhuza ijwi rigamije kwamagana ivangura rishobora kuvamo ihohoterwa n’ibitero by’inkazi byibasira abanyamuryango ba LGBTQ.
Yagize ati “Mu gihe twizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe guharanira uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina, turacyahura n’ibikorwa bibabaje. Mu bice byose by’Isi, abanyamuryango ba LGBTQI bakomeje guhura n’ihohoterwa, itotezwa, imvugo zisesereza ndetse bamwe bakicwa.’’
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bike cyane bya Afurika byubaha amahitamo ya buri muntu ku buryo abaho uko ashaka.
Ubwo bizihizaga uyu munsi by’umwihariko, mu Rwanda hazamuwe amabendera basanzwe bifashisha mu bikorwa byabo.
Ahakorera Ambasade z’ibihugu bitandukanye zifite ibyicaro mu Mujyi wa Kigali hazamuwe aya mabendera afite amabara ari mu ibara nk’iry’umukororombya mu kwifatanya n’abaryamana bahuje ibitsina no guharanira uburenganzira bwabo.
Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda ibinyujije kuri Twitter yayo, yashyizeho amafoto yerekana abanyamuryango ba LGBTIQ bazamura ibendera.
Yagize iti “Kuri uyu munsi wa #IDAHOBIT2023 dufatanyije n’Umuryango ugamije kubungabunga Uburenganzira bwa Muntu, Amahoro Human Respect, twazamuye ibendera riri u ibara ryerekana LGBTIQ. Twifatanyije n’Umuryango wa #LGBTIQ+ kugira ngo tugere ku buringanire ndetse turwanye ubwoko bw’ivangura rikorerwa abawurimo.’’
Mu Rwanda n’ahandi ku Isi hari Umuryango w’abantu bafite ibyiyumvo bitandukanye ku birebana n’imibonano mpuzabitsina (sexual orientation), ku buryo umuntu ashobora kuba ari umugabo mu bigaragara ariko yiyumva cyangwa yifata nk’umugore.
Mu gihe bimenyerewe ko umugabo yifuza umugore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, aba bo usanga umugabo yifuza mugenzi we, umugore na we bikaba uko, kandi ibyiyumvo byabo bikaba ari karemano, nk’uko umuntu yifuza undi ufite igitsina gitandukanye n’icye.
Uyu muryango ugizwe n’ibyiciro byinshi by’abantu, bikubiye muri LGBTQ, aho buri nyuguti ihagarariye icyiciro runaka kigize uwo muryango. Nka L isobanuye ‘Lesbian’ ku bagore bifuza kuryamana n’abandi mu gihe G igahagararira ‘Gay’ ihagarariye abagabo bifuza kuryamana n’abandi bagabo.
B ni ‘Bisexual’ isobanura umuntu uryamana n’abandi bafite ibitsina byombi, rimwe akaryamana n’abo bahuje igitsina, ubundi akaryamana n’abo badahuje igitsina.
T hagarariye ‘Transgender’, ivuga abantu biyumvamo kugira igitsina gitandukanye n’icyo bahawe bakivuka, cyangwa icyo bitirirwa magingo aya, barimo n’ababa barihinduje igitsina.
Q igahagarira ‘Queer’, ijambo rikoreshwa mu kuvuga abantu bose bisanga muri ibyo byiciro ndetse rikanakoreshwa mu gusobanura abantu bakirimo kwiga ku byiyumvo byabo ku bijyanye n’imiterere y’imibiri n’igitsina cyabo, bashyirwa mu cyiciro cya ‘Questioning’.