AmakuruAmakuru ashushye

Bwa mbere mu Rwanda hatangajwe urutonde rw’abahamwe n’ibyaha byo gusambanya abana

Ku wa 11 Ukwakira 2021, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa, Ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika, bwamuritse ‘Sexy Offender Registry’ Igitabo kigaragaza urutonde rw’abahamwe n’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina harimo no gusambanya abana.

Umushinjacyaha Mukuru Wungirije wa Repubulika Madamu Angélique Habyarimana yavuze ko iki gitabo ku ikubitiro kigaragaza imyirondoro yuzuye y’abantu 322 bahamwe n’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ku nyandiko ibanziriza urwo rutonde, Umushinjacyaha Mukuru Havugiyaremye Aimable avuga ko ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bigenda byiyongera buri mwaka, nubwo hashyirwaho amategeko akomeye agamije kubikumira.

Ati “Harimo no gushyiraho amategeko ateganya ibihano biremereye ku bantu bakora ibi byaha, ariko ntibibuza ko abantu bakomeza kubikora. Abakekwaho gukora ibi byaha barakurikiranwa kandi abo bihamye bagahabwa ibihano nk’uko amategeko abiteganya.”

Gutangaza uru rutonde byashyizwe mu rwego kunenga no guca intege undi wese watekereza kubikora.

Rugaragaraho abasambanyije abana b’abakobwa batarageza ku myaka 18 y’ubukure, hakaba n’abataratinye gusambanya abana bafite mu myaka ibiri.

Ingingo yo gutangaza uru rutonde rugaragara ku rubuga rw’Ubushinjacyaha, yari imaze igihe igarukwaho nk’uburyo bwafasha mu gutamaza abakora bene ibi byaha, maze ababikerensaga bakabitinya.

 

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Bayisenge Jeannette, yavuze ko ugendeye ku mibare y’Ubushinjacyaha, umubare w’abatanga ibirego by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ugenda uzamuka.

Nk’uko bigaragara umubare wavuye ku birego 3,793 mu 2019/20 ugera ku birego 5,292 mu 2020/21, ariko umubare w’ababuranishwa bagahamwa n’icyaha uracyari muto kuko wari 1281 mu 2020 na 1426 mu 2021.

Yavuze ko nibura hari ibyakozwe byo kwishimira birimo gushyiraho uburyo bwo gutangaza abakoze kandi bagahamwa n’icyaha cyo gusambanya abana, mu rwego rwo kunenga no guca intege undi wese, watekereza kubikora (Sex Offender Registry).

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kandi rwakoze icyegeranyo n’Isesenguramakuru mu rwego rwo gufasha kurushaho gusobanukirwa neza imiterere y’iki cyaha, abagikora, aho gikorerwa, niba hari isubiracyaha rigaragara n’ibindi, bizanashingirwaho mu bushakashatsi ku bikorwa byo gusambanya abana mu Rwanda.

Akoyiremeye Elodie Octavie Uhagarariye ihuririro ry’Abana, yashimiye Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa badahwema kwita ku iterambere ry’umwana muri rusange n’umwana w’umukobwa mu buryo bwihariye.

Yakomeje ati “Bana b’abakobwa, bagenzi banjye, dukomere ku ndangagaciro z’umuco wacu, dukunde kwiga tubishyizeho umwete, kubaha ababyeyi no kugisha inama, kuganira ku bibazo no kuba intore mu gushaka umuti urambye w’ibibazo duhura nabyo.”

“Dutange amakuru ku batatwifuriza icyiza badushukisha iraha ry’igihe gito, tugane ibigo by’ubuvuzi igihe duhuye n’ihohoterwa ndetse tunamenyeshe bagenzi bacu ubu buryo bwadushyiriweho.”

Nubwo uru rutonde rwatangajwe hari n’abandi bifuza ko aba bahemukira abana bashyirwa kukarubanda ndetse n’amafoto yabo agashyirwa ahantu runaka nk’uko muri Banki batangaza babihemu

Twitter
WhatsApp
FbMessenger