Bwa mbere mu Rwanda hagiye kuba ibirori by’abamurika imisatsi y’umwimerere
Ikompanyi y’Umunyamerikakazi ukorera mu Rwanda ibinyanye no gutunganya imisatsi, yateguye igikorwa cyo kumurika imisatsi y’umwimere.
Ni igikorwa kigiye kuba mu Rwanda ku nshuro ya mbere kizagaragaramo abamurika imideli batandukanye baziyerekana mu isura y’imisatsi y’umwimerere y’Abanyafurika, abazitabira bazabona ibikorwa bitandukanye birimo no kurushanwa muri iki gitaramo bakaba basabwa kuba bafite imisatsi itarimo ibindi bintu biyihindura.
Cyateguwe n’umunyamerikakazi ufite Salon mu Rwanda ibamo ibirungo by’umwimerere bifasha abakobwa kubungabunga imisatsi yabo igakomeza kuba umwimerere.
Alexandria wateguye iki gitaramo kizamara iminsi ibiri aganira na Teradig News yavuze ko kizaba kuwa 3 ndetse no kuwa 4 Ugushyingo 2017 kuri The Manor Hotel i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali, ku munsi wa mbere kwinjira bikaba ubuntu n’aho kuwa kabiri bikazaba ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda mu myanya isanzwe ndetse na cumi na bitanu mu myanya y’icyubahiro.
Iki gitaramo kimurikamisatsi kizaba kirimo ibice bibiri bitandukanye aho ku munsi wa mbere hazabaho kwerekana imisatsi y’umwimerere no kwigisha abategarugori uburyo bakwita ku misatsi yabo ndetse ababyeyi bazitabira bakaba bazafata umwanya wo kuganira no kwereka abana bato ko habaho imisatsi myiza y’umwirere kugira ngo bazakurane uyu muco.
Ku munsi wa kabiri ari nabwo hazabaho kwishyuza, hazabaho kurushanwa hagati yabazaba bitabiriye bafite imisatsi y’umwimerere hatorwe Nyampinga ufite umusatsi kimeza ndetse abanamideli biyerekane bafite iyi misatsi kimeza isigaye ifitwe na bake mu Rwanda kubera gukunda no kwadukira imico y’abanyamahanga.
Abanyamideli baziyerekana mu buryo butandukanye, abamurika bazaza mu yindi sura izaba ishimishije gusa itamenyerewe mu Rwanda. Haziyerekana abantu bafite imisatsi gakondo yo mu Rwanda ‘Amasunzu’ , hazaba hari bafite imisatsi iboshye ariko ari iy’umwimerere, bazerekana uburyo umuntu yakwambara ikositimu cyangwa agatimba ariko afite umusatsi w’umwimerere n’ibindi bitandukanye.
Ndetse hazaba harimo itorero gakondo ryitwa Inkindi itatse rizataramira abantu rigakumbuza abanyarwanda gukunda umuco gakondo ndetse n’abanyamahanga bazitabira bakabasha gusogongezwa kuri uyu muco.
Alexandria yavuze ko yatangiye gukora ibi bikorwa kuva kera ndetse akaba yaratangiriye mu gihugu cya Honduras.
Ifoto y’integuza y’iki gikorwa cyo kumurika imisatsi y’umwimerere Muri iki gikorwa, abazitabira bazahabwa inama z’uko babungabunga umusatsi wabo w’umwimerere ugakomeza gusagambaTheos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS