Bwa mbere mu mateka ya Amerika igize ba Miss b’abirabura gusa (+AMAFOTO)
Uyu mwaka wa 2019 wanditse amateka kuko ari inshuro ya mbere ba “Nyampinga” b’amarushanwa atatu akomeye y’ubwiza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ubu ari abirabura gusa.
Gutsinda kw’aba bakobwa bifite icyo bivuze gikomeye kuko aya marushanwa afite amateka maremare y’ivanguramoko no kubogama.
Nia Franklin w’imyaka 25 y’amavuko, yatsindiye kuba Miss America mu kwa cyenda k’umwaka ushize, mu cyumweru gishize Kaliegh Garris w’imyaka 18 y’amavuko atsindira kuba Miss Teen USA, naho Cheslie Kryst w’imyaka 28 y’amavuko aba Miss USA.
Mu mwaka wa 1983 nibwo Vanessa Williams yanditse amateka yo kuba ari we mukobwa wa mbere w’umwirabura waro utsindiye kuba Miss America.
Cheslie Kryst watorewe kuba Miss USA kuwa kane ushize, asanzwe ari umunyamategeko muri leta ya North Carolina, mu byo aharanira harimo kugabanya igifungo kidakwiye ku mfungwa.
Nia Franklin, Miss America, uriho ubu ni umuririmbyi. Mu gihe afite ikamba, avuga ko aharanira guteza imbere impano z’ubuhanga mu by’ubugeni.
Miss America ni ryo rushanwa rimaze igihe kinini muri aya akomeye kuko ryatangiye mu mwaka wa 1921, Miss USA itangira mu mwaka wa 1950 naho Miss Teen USA iza gukurikiraho mu mwaka wa 1983
Kugeza mu myaka ya 1940, nta mukobwa utari ‘umuzungukazi’ wari wemerewe guhatana muri Miss America. Nubwo amategeko yaje guhindurwa nyuma yaho, umukobwa wa mbere wirabura yahatanye muri iri rushanwa mu mwaka wa 1970.
Ku mbuga nkoranyambaga abantu banyuranye muri Amerika, biganjemo abirabura, baragaraje ibyishimo byabo kubera iki kintu kidasanzwe muri aya marushanwa y’ubwiza.
Mu mwaka wa 1968, hari abagore b’abirabura bateguye irushanwa ryabo bwite bise Miss Black America mu rwego rwo kwamagana ivanguramoko mu irushanwa ryari risanzweho.
Cheslie Kryst ( Miss USA 2019) Kaliegh Garris (Miss Teen USA) banashimwe kandi kubera ukuntu bari bafite umusatsi wabo w’umwimereri muri aya marushanwa y’ubwiza.
Kaliegh Garris, 2019 Miss Teen USA.