Bwa mbere mu mateka ya Afurika u Rwanda rugiye kwakira Shampiyona y’isi y’amagare
Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi ryatoranyije u Rwanda nk’igihugu kizakira shampiyona y’amagare ku isi, aho rwari rubihanganiye na Maroc
Bwa mbere mu mateka, shampiyona y’isi mu mukino w’amagare igiye kubera muri Afurika, aho u Rwanda rwamaze kwemeza nk’igihugu kizakira iri rushanwa mu mwaka wa 2025.
Aya makuru atangajwe mu gihe irushanwa ry’amagare ry’uyu mwaka ririmo kubera mu Ntara ya Flanders mu Bubiligi guhera tariki ya 19 kugeza ku ya 26 Nzeri.
Ni shampiyona ubusanzwe ikunda kubera ku mugabane w’i Burayi, aho mu nshuro imaze kuba, inshuro 11 ari zo zonyine yabereye hanze y’uyu mugabane, u Rwanda rukazaba rubaye igihugu cya mbere muri Afurika kiyakiriye.
Gahunda y’uko u Rwanda rushobora guhabwa inshingano zo kwakira aya marushanwa ategerejwe mu 2025, yatangajwe bwa mbere mu ntangiriro za Gicurasi 2021 igihe Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiraga Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino w’Amagare David Lappartient wari waje kwihera ijisho irushanwa rya ‘Tour du Rwanda’.
Nk’uko byari byitezwe ko hagomba gutangazwa igihugu kizakira iyi shampiyona, u Rwanda nk’igihugu cyari gihanganiye na Maroc, cyamaze kwandikirwa ubutumwa bunyuze muri e-mail bubamenyesha ko u Rwanda ari rwo rwatoranyijwe.
Shampiyona y’isi mu magare uyu mwaka iri kubera mu gihugu cy’u Bubiligi, umwaka utaha wa 2022 ikazabera mu mujyi wa Wollongong muri Australia, 2023 ibere Glasgow muri Ecosse, naho 2024 ikazabera i Zürich mu Busuwisi.
U Rwanda rwahawe kuzakira Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare (2025 UCI Road World Championships),