Bwa mbere mu mateka y’ Isi , imodoka yagiye mu isanzure
Imodoka ifite ibara ritukura , [Cherry red Tesla car] yoherejwe mu isanzure kuri uyu wa kabiri tariki ya 6 Gashyantare 2018, ibintu bitari byarigeze bibaho mu mateka kuva Isi yaremwa.
Iyi modoka yoherejwe mu kirere na rwiyemezamirimo mu ikoranabuhanga Elon Musk, uyu yakoze amateka maze yohereza imodoka ku mubumbe wa Mars.
SpaceX, ikigo gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga n’ubumenyi bwo mu isanzure cy’umuherwe, Elon Musk, kuri uyu wa Kabiri cyohereje mu kirere icyogajuru cya rutura giturutse ahazwi nka Kennedy Space Center muri Leta ya Floride aho mu myaka 50 haterewe ikindi cya Apollo 11.
Abantu ibihumbi n’ ibihumbi bari bahuriye muri Leta ya Florida yo muri Leta zune ubumwe za Amerika baje kureba aya mateka yari amaze imyaka itanu yigwaho, bwa mbere Imodoka yogoze mu isanzure.
Iyi modoka yakozwe mu buryo budasanzwe, ikoranwa robot yiswe Starman maze bayishyira mu modoka yo mu bwoko bwa Tesla Roadster.
Umuhanga mu ikoranabuhanga Elon Musk yifashishije igisasu gihambaye cyo mu bwoko bwa Falcon Heavy vehicle kugira ngo yohereze iyi modoka ku mubumbe ukurikira Isi ni ukuvuga ko ari umubumbe uri kuri Orbite ya 4.
Umuyobozi w’ikompanyi ya Spacex ari nayo yohereje iyi modoka mu isanzure Elon Musk, atangaza ko ibi babikoze bemeye kwakira ingaruka zibivamo ariko yanavuze ko imbogamizi zihari nubwo anahamya ko kuri uyu mushinga kugenda neza bikiri amahirwe ya 50 kuri 50.
Prof Greg Autry wo muri Kaminuza ya California yatangaje ko aho bukera muri Amerika hari buvuke icyo we yise “kurushanwa mu kohereza ibyogajuru”, ku mpamvu z’uko nyuma gato ya SpaceX, mu 2020 na Sosiyete Amazon iri mu bigo by’ubucuruzi bikomeye biteganya kuzohereza icyayo cyiswe The New Glenn kizaba ari kinini bihambaye, nk’uko byanemejwe na Jeff Bezos Umuyobozi wayo.
Nyuma y’umunota umwe n’amasegonda 30 bamaze kohereza iyi modoka, ibyari bitwikiriye iyi modoka bibiri muri bitatu byatandukanye bigwa hasi nkuko bisanzwe bigenda ku cyogajuru icyaricyo cyose cyoherjwe mu kirere. Ako kanya Musk yahise yerekana kuri tweeter ye imodoka ye yogoga ikirere igeze muri Australia.
Iyi modoka igiye kumara amezi atandatu igenda hafi mile miliyoni 200 kugirango igere ku mubumbe wa Mars, uyu mubumbe wabita umubumbe utukura , abenshi mu bashakashatsi ku bijyanye n’ubumenyi bw’Isi bavuga ko haba ubutaka butukura kandi ko nta kinyabuzima kihaba, gusa ariko nanone bakeka ko hari ibinyabuzima ishobora kuhaba.
Avugana n’itangazamakuru , Elon Musk yavuze ko ari urugendo rurerure batangije, yakomeje avuga ko nubwo iki gikorwa kitaba uko babishaka ariko ngo bizeye ko bazaba bageze kure kuri gahunda yabo kuko bagiye kwiga byinshi muri uru rugendo.
Umuhanga mu bijyanye n’ibigenda mu kirere, yabwiye the Guardian ko iyi gahunda niba utunganye ikagenda neza, Elon Musk araba afunguriye amarembo abandi bose batinyaga kohereza satelite zabo mu kirere.
Nkuko uyu muhanga abitangaza, aya mateka yakozwe ejo ashobora gutuma ibiciro byo kohereza Satelite bigabanyuka kuko n’ibihugu bikiri mu nzira y’ Iterambere bigiye kuboneraho amahirwe kandi ibiciro bya interineti bigabanuke, interineti igiye kujya igenda yihuta, uyu Elon yeretse Isi ko bishoboka kuyohereza mu kirere kandi ikagaruka ikaba yanakoreshwa. U Rwanda narwo ruherutse gutangaza ko rugiye kohereza icyogajuru mu isanzure.