AmakuruAmakuru ashushye

Bwa mbere mu mateka umwamikazi Elizabeth II yaraye mu bitaro

Nyuma y’uko abujijwe kujya muri Ireland ya Ruguru kubera ko abaganga basanze ananiwe cyane, Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II w’imyaka 95  yaraye ajyanywe kwa muganga.

Uyu mwamikazi  yari yajyanywe mu bitaro byigenga biherereye i Londres ararayo yitabwaho n’abaganga. Yatashye ku manywa yo ku wa Kane ameze neza nk’uko ibiro bye byabitangaje.

Mu myaka amaze ku  ku ngoma bwari ubwa mbere  arajwe mu bitaro,m kugeza ubu haracyibazwa ku burwayi bwatumye ajyanwa mu bitaro gusa bivugwa ko ntaho buhuriye na Covid-19.

Itangazo ryo mu Ngoro y’Umwamikazi riragira riti: “ Nyuma yo kubwirwa ko agomba kuruhuka, byabaye ngombwa ko umwamikazi ajya kwa muganga kugira ngo asuzumwe uko ubuzima bwe bwifashe.” iri tangazo rivuga ko nyuma yo gusuzumwa ‘yahise asubira’ mu ngoro ye yitwa Windsor Castle.

Hari ikinyamakuru cyo mu Bwongereza kitwa  Press Association news agency cyavuze ko inkuru y’uko Umwamikazi Elizabeth II yajyanywe kwa muganga yabanje kugirwa ibanga mu rwego rwo kumurinda akaduruvayo k’itangazamakuru , gusa byarangiye bigiye kumugaragaro.

Abaganga bamusabye ko agomba kuruhuka nibura iminsi mike akirinda ibikorwa byose byo mu ruhame yatenyaga kujyamo.

Twabibutsa ko Umwamikazi Elizabeth afite imyaka 95 y’amavuko kuko yavutse mu mwaka wa 1926. Umugabo wa Elizabeth II, Prince Philip  aherutse gutabaruka habura ibyumweru bicye ngo yuzuze imyaka 100.

Umwaka utaha(2022) Umwamikazi Elizabeth azizihiza imyaka 70 amaze ari ku ngoma.

Umwamikazi Elizabeth afite imyaka 95 y’amavuko kuko yavutse mu mwaka wa 1926 agiye kumara imyaka 70 ku ngoma

Twitter
WhatsApp
FbMessenger