AmakuruIkoranabuhanga

Bwa mbere mu mateka Apple yashyize ku isoko mudasobwa zihendutse

Uruganda rukora ibikoresho by’Ikoranabuhanga rwa Apple rwanditse amateka mashya aho rwashyize ku isoko mudasobwa yarwo ya mbere ihendutse izaba igurishwa $1099.

Ni ubwa mbere mudasobwa zikorwa na Apple zashyizwe ku giciro cyo hasi kuva iyi sosiyete yashingwa. Mudasobwa nshya zashyizwe hanze zirimo iya MacBook Air n’iya MacBook Pro ifite inch 13, ni ukuvuga nibura sentimetero 33.

CNN dukesha iyi nkuru yatangajeko izi mudasobwa zagabanyirijwe igiciro mu rwego rwo korohereza abanyeshuri, uretse kuba ziri kuri iki giciro ku banyeshuri ho hagabanutseho andi mafaranga kuko bayibona ku madorali y’Amerika 999.

Ubusanzwe Apple izwiho kugira mudasobwa na telephone (iPhone) zihagazeho kubera ubwiza bwazo ndetse n’ibiciro biba biri hejuru, akenshi utunze igikoresho cya Apple agaragara nkufite amafaranga.

Ubusanzwe mudasobwa zikorwa na Apple zaguraga amadolari arenga 1500 cyangwa 2000 bitewe n’ubwoko bwayo.

Biteganyijwe ko bitarenze uyu mwaka  Apple izahindura igice cya mudasobwa cya Keyboard bakora, kizaba cyubatswe mu buryo buzatuma ama-button ya mudasobwa adashobora kumeneka cyangwa ngo yangizwe n’ivumbi n’umucanga.

MacBook Air na MacBook ifite inches 12 zasohowe bwa mbere mu 2015. MacBook ya inches 12 (cm 30) yari nto cyane ndetse ifite ubushobozi budahagije ugereranyije na MacBook Pro ariko ikayirusha guhenda.

Apple yatangiye guhindura imikorere yayo nyuma y’uko mu mwaka ushize yabaye ikigo gikomeye mu bucuruzi bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga cyujuje miliyoni 1000 z’amadorali z’agaciro gifite ku isoko nyuma y’uko umugabane wayo wazamutse ukagera kuri $207.05.

Uru ruganda rwamamaye mu gukora ibikoresho birimo mudasobwa zigezweho za iMac na telefoni za iPhone, rwashinzwe na Steve Jobs mu 1976.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger