AmakuruImyidagaduro

Butera Knowless yasubije uwamubajije ibyo kuba arwaye SIDA

Umuhanzikazi Butera Knowless abinyujije ku rubuga rwa instagram, Ku munsi w’ejo hashize, yasangije ifoto ye ubundi avuga ko atanze umwanya wo kumubaza ibibazo, ikibazo cyose abazwa ko agisubiza.

Mu bihe bya kera abantu benshi bajyaga bumva igihuha kivuga ko Butera Knowless arwaye S!DA yavukanye, umuntu wese wakuze akurikirana iby’umuziki Nyarwanda ntakabuza yarabyumvaga.

Ubwo abantu batandukanye bamukurikira kuri ruriya rubuga barimo bamubaza ibibazo hari abagaruye iby’iki kibazo.

Umwe mu bamubajije ibibazo yagize ati “Ese nawe wajyaga wumva abantu bavuga ngo wavukanye sida ?”,

Butera Knowless mu ijambo rimwe yamusubije ko yajyaga abyumva, ati “cyane”.

Undi nawe mu bamubajije ibibazo yanze kwiburira agira ati “twakuze bavuga ko ufite ubwandu ! Byaba ari byo koko?”,

Umuhanzi Butera Knowless nawe atuje ati “Aho mumariye gukurira muciye akenge se mubibona gute?”.

Mu gihe Butera Knowless n’abandi bahanzi Nyarwanda bangana bari barafashe umuziki Nyarwanda nibwo ibi byavugwaga, gusa benshi bakavuga ko ari igihuha yahimbye kugirango abasore barekere kujya bamurwanira.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger