AmakuruImyidagaduro

Butera Knowless yakebuye abafite abo bakunda bakaba batarabibabwira

Umuhanzikazi Butera Knowless ukunzwe mu ndirimbo ziganjemo izivuga kurukundo yakebuye bamwe bafite abo bakunda bakaba batarerura ngo babwire ko babakunda.

Knowless uheruka guhereza abakunzi be album yise ‘Inzora ‘ avuga ko bamwe batinda kumbwira abo bakunda ko bazisanga bakerewe ibyo bifuza bitagishoboka.

Butera Knowless yakebuye abantu agira ati “Niba hari uwo ukunda bimubwire utazakererwa”

Knowless kandi yakebuye abantu barindira kubwira abantu ko babakunda ari uko batagihari kandi batarigeze babitekerereza mu gihe bari bakibari iruhande.

Uyu muhanzikazi abinyujije ku rubuga rwa Instagram yasabye abantu ko bagomba gukundana igihe icyo aricyo cyose haba mu bibi no mu byiza aho gutegereza igihe kirekire.

Yagize ati “ Ntugategereze kugeza ucyererewe kubwira abantu urwo ubakunda ubitayeho, Kuko iyo bagiye nubwo wasakuza bingana gute ukarira badashobora kukumva na gato.”

Ibi Knowless yagarutseho akenshi na kenshi bigararaga cyane iyo umuntu yitabye Imana niho benshi batangira kwicuza cyane bamwe bakavuga amwe mu magambo ateye agahinda bibaza impamvu batabasuraga cyangwa batabitayeho n’ibindi byinshi bigaragaza ko ikiremwamuntu gihinduka igihe icyo aricyo cyose.

Nyuma yo gucyebura abantu no kubagira inama Knowless ukunze kugaragaza umutima ukunda abantu cyane yasoje ubutumwa bwe ababwira ko abakunda cyane .

Kuri ubu uyu muhanzikazi muri iyi minsi ari gusubiramo indirimbo ze ziri kuri album mu buryo bwa live murwego rwogushimisha abakunze be.

Butera Knowless
Butera Knowless ati “Niba hari uwo ukunda bimubwire utazakererwa”
Twitter
WhatsApp
FbMessenger