AmakuruImyidagaduro

Bushali yagize icyo asaba Muhire Kevin ku mukino uzahuza APR FC na RAyon Sports

Umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda, mu njyana ya Kinya-Trap, Bushali, yongeye kugaragaza urukundo rudasanzwe afitiye Rayon Sports.

Uyu muhanzi yasabye by’umwihariko kapiteni wayo, Muhire Kevin, kuzitwara neza mu mukino utegerejwe n’abanyarwanda bose uzahuza Rayon Sports na APR FC ku wa Gatandatu tariki ya 7 Ukuboza 202, kuri Stade Amahoro.

Uyu mukino, uzwi nka “Clasico y’u Rwanda,” uraba uhuza amakipe abiri akomeye mu mateka y’umupira w’amaguru mu gihugu. APR FC, yamenyereye kwegukana ibikombe bya shampiyona, izakina ishaka kwerekana ko ikomeye imbere y’umukeba wayo Rayon Sports, mu gihe Rayon Sports izaba ishaka gutsinda uyu mukino ngo ishimishe abafana bayo ndetse igaragaze ko ihagaze neza muri uyu mwaka w’imikino.

Bushali yatangarije InyaRwanda ko we na Muhire Kevin baziranye kuva bakiri bato i Gikondo, aho bamenyaniye bagikina imikino y’abana. Kuri ubu, barakuze, umwe ari kapiteni w’ikipe ikomeye mu mupira w’amaguru, Rayon Sports, undi akaba kapiteni w’umuziki wa Kinya-Trap.

Bushali yavuze ko yishimira intambwe Muhire Kevin yagezeho mu mupira w’amaguru kandi ko yifuza ko uyu mukino waba urwibutso rwiza kuri we no ku bafana ba Rayon Sports. Yagize ati: “Kevin ni umuntu wacu. Twarakuze turi inshuti kandi ndashaka ko yandika amateka atsinda APR FC wenyine ibitego bitatu.”

Rayon Sports, iyobowe na Muhire Kevin, yaraye itsinze Muhazi United ibitego 2-1 ku wa Gtatu tariki ya 4 Ukuboza 2024. Iyi ntsinzi yatanze icyizere gikomeye ku bafana bayo ko bashobora no kwitwara neza imbere ya APR FC. Muhire Kevin, kapiteni w’ikipe, azaba afite inshingano yo kuyobora bagenzi be muri uyu mukino w’ingufu.

Ku rundi ruhande, APR FC izakina ishaka gutsinda ngo ikomeze kwigaragaza nk’ikipe ikomeye mu gihugu ndetse irebe ko yabasha kwiruka inyuma Rayon Sports iri kuyisiga amanota agera ku 10.
Uyu mukino si uguhatanira amanota gusa, ahubwo ni ukugaragaza ubukombe bw’amakipe yombi. Rayon Sports ifite icyizere cyinshi bitewe n’uburyo ikomeje kwitwara neza muri shampiyona, mu gihe APR FC nayo izaba ishaka kwereka abafana ko yagarutse mu bihe byiza.

Bushali yagaragaje ko ari umufana ukomeye wa Rayon Sports kuva kera. Akenshi yagaragaye yambara imyenda ya Rayon Sports no kugaragaza ko yayobowe n’urukundo rw’iyi kipe. Avuga ko gufana Rayon Sports bitari ibyo umurimbo gusa, ahubwo ari ibyiyumviro biva ku mutima.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger