Burya ushobora kugira uruhare mu kubyara umuhungu cyangwa umukobwa
Umugore numugabo bashobora kutumvikana mu rugo rwbo kubera kutabyara umukobwa cyangwa umuhungu, ariko nanone umwe muribo ashobora kugira uruhare mu kubyara umuhungu cyangwa umukobwa niyo mpamvu twabahitiyemo kubabwira uko wakwitwara kugirango ubyare umuhungu.
Birashobokako wumva ufite amatsiko yo kumenya uko wabyara umuhungu. havugwa ibihuha bigendanye n’umuco mu bijyanye no kugena igitsina cy’umwana utwite. Muri iki gihe ntabwo umukobwa akiri uwo kumenya ibyo mugikari gusa kuberako hano mu rwanda byose nugufashanya . Kuri ubu abakobwa basigaye bakora nkibyo basaza babo bakora.Doreko ubushakashatsi bwerekana ko hari imirimo abakobwa bakora neza kurusha basaza babo.
Habaho ubwoko bubiri bwo guhitamo igitsina cy’umwana wifuza kubyara. Hari uburyo buri karemano (Natural way) ndetse n’uburyo bwifashisha ikoranabunga mu by’ubuvuzi bwo gusama. Muri iyi nkuru turavuga cyane ku buryo karemano. Uburyo karemano ntabwo bwizewe cyane. Uburyo bwo guhitamo igitsina ubyara hifashishijwe ikoranabunga nibwo bwizewe nubwo buhenze cyane mu buryo bwamafaranga.
Ni gute wabyara umuhungu
Tugendeye kuri siyansi habaho ubwoko bubiri bw’intangangabo, izifite uturemangingo (Chromosome) ya X na Y. Mugihe kandi umukobwa we agira ubwoko bumwe gusa.
Ubwoko bw’intangangabo nibwo bugena niba umwana azavuka ari umukobwa cyangwa umuhungu . intangangabo z’ubwoko X (chromosome X) ihuye nintangangore , umwana avuka ari umukobwa, naho niba ifite chromosome Y umwana azavuka ari umuhungu. Aha ubushakashatgsi bwemezako intangangabo yo mubwoko bwa Y irihuta cyane kurusha iya X, wibuke intangangabo yo mubwoko bwa Y ihuye nintangagore havuka umuhungu.
Kugirango ubyare umuhungu rero abagabo baragirwa inama yo gukora imibonana mpuzabitsina mugihe intanga ngore iba ri hafi gusohoka (Ovulation).
Iyo ukoze imibonano mpuzabitsina mbere cyane ya ovulation, intangangore ijya kuza isanga intangangabo zivamo umuhungu zarapfuye kuberako zigira intege nkeya hasigaye izizavamo umukobwa.
Ibi byose bivuzwe haruguru bikubiye mu bushakashatsi bwanditswe nabantu batandukanye ariko ntibwizewe ijana kurindi . Ibi nibigendeye kuri siyansi abenshi baba bashaka kubyara ubwoko bwigitsina bashatse bakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga kandi babigeraho ntano kwibeshya buhaba ni mugihe kandi ukoresheje ubu buryo tubagejejejho bwa karemano habamo kwibeshya cyane.
Source: Tantine.rw