AmakuruMu mashushoUrukundo

Burya ngo si byiza kureba muri telefone y’umukunzi wawe.

Ubusanzwe muri kamere muntu habamo guhisha, iyo bigeze ku bakundana rero biba ibindi kuko buri wese ku ruhande rwe aba afite icyo yahishe mugenzi we, cyaba kiza cyangwa kibi.

Muri ibi bihe tugeze mo, aho abenshi bavuga ko urukundo rw’iki gihe rusigaye rucumbagira, ngo hari ukuri kudakwiye kumenywa n’umwe mu bakundana kuko aramutse akumenye, umuriro wakwaka ndetse bikaba byanatuma aba bombi basesa umubano wabo.

Telefone nka kimwe mu bikoresho abakundana bakoresha, hari igihe usanga gihishe amabanga menshi kuri buri ruhande, bikaba byiza ko nyirayo yayigumanira ku ruhande rwe, kuko mu gihe undi ayatahuye ibyabo byaba bibi cyane. Mu mabanga akunze gusangwa muri telefone, harimo nk’ubutumwa bwaturutse ku bandi, amafoto, amazina yanditse ku bantu n’ibindi.

Gusa na none ntawabura kuvuga ko urwo rukundo ruhishanya, akenshi ruba rufifitse ndetse ruri hafi ya ntarwo. Abafite abakunzi rero, muritwararike, ntimugapfe kureba muri telefone z’abakunzi banyu, hato mutazasangamo amakuru abakomeretsa bikomeye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger