Buruxelles: Neretse Fabien wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakatiwe n’urukiko
Neretse Fabien wahamijwe n’urukiko rwa rubanda (cour d’assises) i Buruseli mu Bubiligi ibyaha bya Jenoside n’ibyintambara, yahanishijwe gufungwa imyaka 25 ndetse ahita anatangira igifungo cye.
Uyu mukambwe w’imyaka 71 y’amavuko yahanishijwe gufungwa iyi myaka, mu gihe ubushinjacyaha bwo bwamusabiraga ko yakatirwa igifungo cy’imyaka 30.
Kuwa 19 Ukuboza 2019, nibwo umwanzuro ku byaha bihama Neretse watangajwe, nyuma y’amasaha asaga 50 inteko inyangamugayo ziherereye, aho umwanzuro ku gihano bawiherereyeho amasaha arindwi yose.
Ki isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice za nimugoroba ku isaha ya Buruseli (saa moya nigice i Kigali), nibwo umucamanza Sophie Leclerq yasomye igihano cyafatiwe Neretse hakurikijwe ibyaha yahamijwe.
Umushinjacyaha mukuru Arnaud d’Oultremont mu gitondo cyo kuwa Gatanu taliki ya 20 Ukuboza,yahawe ijambo kugira atange igitekerezo ku gihano gikwiye Neretse, maze amusabira gufungwa imyaka 30.
Ibi yabisabye ngo ashingira ku z’indi manza zabanjirije uru rwafatiwemo icyemezo, avuga ko Neretse kuba atarireze ngo yemere icyaha, atahabwa igihano kiri munsi y’icya Kambanda Jean, Higaniro Alphonse, Musema Alfred, Serushago Omar ; ndetse na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside i Mataba.
Abo barimo uwishe abantu 3 afungwa imyaka 13, uwagize uruhare mu bitero wafunzwe imyaka 16, n’uwishe Nzamwita agafungwa imyaka 19 ; kimwe n’abayobozi bakatiwe burundu muri Ndusu, aribo Nzanana Dismas wari Superefe wa Busengo na Bigirimana Jean Sauveur wayoboraga Komini Ndusu.
Uyu mushinjacyaha asanga iki gihano cyaba, « gikwiye kandi kiri mu rugero, kikazabera Neretse intangarugero z’ibyaha yakoze.
Uyu mushinjacyaha yavuze ko mu gihe yaba akatiwe imyaka 30, byazatuma ashobora kuzasaba irekurwa ry’agateganyo (liberte conditionnel) nyuma y’imyaka 15 ».
Abunganira Neretse bo bavuga ko Neretse asanga « yahitamo kunyongwa (guillotine), aho gupfa agaraguritse kandi nabi. Umwe mu bamwunganira we asaba ko yahanishwa igifungo cy’imyaka 15, kandi akarekurwa by’agateganyo arangije 1/3 cyayo.
Ibi abishingira agaragaza ko Neretse nta buriganya yigeze agararagaza mu byaha ashinjwa. Agira ati:” uyu nta ngengabiteterezo agira,niyo mpamvu yagiye kuri radio mu 2016. Uyu muntu ntiyigeze akwepa ubutabera, ni nayo mpamvu yaburanaga adafunze, yitabye iburanisha iminsi yose. Ibi ni ikibereka ko ari umuntu w’inyangamugayo »”.
Ati, «Mwirinde kumubabaza, kuko guhana bitandukanye no kwihorera kuko ntibyunga. Ahubwo murebe ko yinangira mu makosa, kuko na Leta y’u Rwanda ubu igeze mu gihe cy’ubwiyunge ».
Umunyamategeko anashingira ku zindi manza ine zabanjirije uru, harimo urw’umubikira w’i Sovu rwaciwe mu 2001, ashinjwa urupfu rw’abantu 7000 no kuba yarazanye lisanzi yo kubatwikisha, ariko yakatiwe 12.
Anagaruka kuri Lugio, umunyamakuru w’Umubiligi waburaniye muri TPIR agakatirwa 12 ku kuba yarakanguriye abantu ubwicanyi akoresheje radio RTLM. Undi ni Padiri Seromba Athanase wa Paroisse ya Nyange, nawe utarigeze yemera icyaha agakatirwa igifungo cy’imyaka 15.
Neretse Fabien yemerewe iminsi 15 yo kujya kujuririra ibyemezo byose mu rukiko rusesa imanza, naho abaregera indishyi bazabonana n’urukiko kuwa kabiri tariki ya 7 Mutarama 2020.
Inkuru ibanza
Urukiko rw’Ububiligi rwahamije Fabien Neretse icyaha cya Jenoside