AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahanga

Burundi: Bamwe mu mpunzi ziba mu makambi batengushwe n’ isubikwa ry’ ingendo zerekeza USA na Canada

Icyizere cy’impunzi z’Abanye-kongo ziba mu nkambi z’ impunzi mu Burundi zari zitegereje kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Canada cyayoyotse nyuma y’uko izo ngendo za subitswe kubera icyorezo cy’ubushita bw’inkende.

Amakuru ava mu gihugu cy’u Burundi, avuga ko iz’i ngendo zasubitswe mu gihe cy’iminsi 21 nubwo izo mpunzi zo zigaragaza ko zari ziteguye kwerekeza muri USA na Canada nkuko bisanzwe bigenda ku mpunzi zose ziba zujuje ibisabwa bibemerera kwaka ubuhungiro muri ibo bihugu.

Umuryango mpuzamahanga wita ku bimukira OIM watangaje ko wahagaritse ingendo mu gihe cy’iminsi 21 kubera icyorezo cy’ ubushita bw’ inkende(Monkeypox), akaba ari icyemezo cyafashwe nyuma yo kubona ko icyo cyorezo kiri gukwira kwira cyane mu bihugu nka RDC n’u Burundi.

Minisitiri y’ubuzima mu Burundi iheruka gutangaza ko imaze kubona abantu 171 barwaye icyo cyorezo nyuma y’ukwezi kumwe gusa umuntu wa mbere agaragaye muri icyo gihugu.

Minisitiri w’ubuzima mu Burundi, Dr Lyduine Baradahana, yagaragaje ko muri abo 137 bakirwariye mu bitaro 26, ni mu gihe Repubulika ya demokarasi ya Congo yemeje ko imaze kugira abantu 3500 banduye ubushita bw’inkende.

Guhagarika ingendo si ukurinda abagenzi gusa ahubwo ni no kwirinda ko ibihugu byabakira bishobora kwisanga hinjiyemo ufite ubwo burwayi. Mu nkambi zitandukanye impunzi zari ziteguye kwerekeza muri ibyo bihugu zagaragaje ko zatengushywe no gusubika ingendo kandi bari biteguye kugenda.

OIM yashimangiye ko iri gukorana bya hafi na Minisiteri z’u Burundi , Canada n’Amerika kugira hashakirwe hamwe igisubizo cy’uburyo byasubukurwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger