Burundi:Abayobozi 2 bakomeye barafunzwe kubera intambara yo muri DRC
Abantu bane bo mu muryango umwe bafungiwe muri Gereza Nkuru ya Mpimba i Bujumbura nyuma yo kuganira mu itsinda rya WhatsApp ku byerekeye intambara yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC).
Bivugwa ko ubwo butumwa buvugwa bwumviswe n’abayobozi ngo basanga ari ikintu kitoroshye kubera ko bumwe bwashimaga ubutwari bw’inyeshyamba za M23, umutwe witwaje intwaro uhanganye n’Ingabo za Congo ndetse n’abafatanyabikorwa bazo barimo n’Ingabo z’u Burundi.
Igisirikare cy’u Burundi cyohereje abasirikare bagera ku 10,000 kugira ngo bashyigikire FARDC, n’inyeshyamba bafatanya mu kurwanya M23. Uru rubanza rugaragaza ubushyamirane buri hagati y’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, kumviriza telephone n’ibibazo bya politiki biri mu Burundi.
Mu bafashwe harimo abapolisi babiri. Kévin Nishimwe, lieutenant w’umupolisi uvuka ku musozi wa Budaketwa (Komini ya Mabanda, Intara ya Makamba-y’amajyepfo), yatawe muri yombi ku itariki ya 13 Gashyantare 2025.
Undi ni Albert Ndayisaba, sous-lieutenant wa polisi ukomoka mu gace ka Maramvya (komini ya Burambi, intara ya Rumonge-mu majyepfo y’uburengerazuba), yatawe muri yombi ku itariki ya 23 Gashyantare 2025.
Abandi bafunzwe ni:
Manassé Nizigiyimana, umwe mu bagize umuryango wa SWAA u Burundi, ukomoka mu Budaketwa, watawe muri yombi ku itariki ya 2 Werurwe 2025.
Jérémie Manirakiza, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Burundi (FFB), yatawe muri yombi ku itariki ya 27 Werurwe 2025 afatiwe ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Melchior Ndadaye mu murwa mukuru w’ubukungu, agarutse avuye mu butumwa bw’akazi muri Maroc.
Itsinda rya WhatsApp rivugwa ngo ryaba riyobowe, n’umupolisi Lt. Gen. André Ndayambaje, Umunyamabanga uhoraho ushinzwe umutekano wa rubanda muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.
Iri tsinda ryateye amakenga inzego z’ubutasi, cyane cyane nyuma y’uko bamwe mu barigize bahaye abayobozi icyo kiganiro bagiranaga.
Amakuru aturuka mu begereye iyi dosiye avuga ko abo bantu bane bimuriwe muri Gereza Nkuru ya Bujumbura izwi ku izina rya Mpimba, kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki ya 5 Mata, nyuma y’iburanisha mu cyumba cy’inama njyanama.
Mu gihe batatu ba mbere bumviswe ku wa gatatu ushize, Jérémie Manirakiza yashyikirijwe umucamanza ku wa gatanu ushize.
Ifatwa ryateye kwibaza
Ifatwa rya Jérémie Manirakiza ryatunguye cyane rubanda nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Media Burundi ivuga. Yaba Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burundi, ndetse n’inzego z’ubutabera, nta mpamvu n’imwe bashyize ahagaragara yatumye afungwa.
Amakuru avuga ko usibye ibisobanuro yatanze mu itsinda rya WhatsApp, no kuba atabarizwa mu ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, bishobora kuba byaramugizeho ingaruka.
Bivugwa ko mu by’ukuri yari afite umwanya wifuzwa n’abayoboke bamwe bakomeye bo mu ishyaka rya perezida.
Ifatwa rya Jérémie Manirakiza, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burundi, agarutse avuye mu butumwa muri Maroc, ryateye kwibaza ibibazo bikomeye. Abayobozi nabwo nta bisobanuro batanze.