Burundi:Abarimu bo muri kaminuza bakomeje guta akazi badakomye
Umuyobozi w’ishyirahamnwe ry’abarimu muri kaminuza y’Uburundi Dezire Nisubire akaba n’umwarimu muri iyo kaminuza yavuze ko ngo gufata nabi abarimu no kutabaha imishahara ikwiye aribyo bituma abarimu bava aho muri icyo gihugu bakajya kugashakira mu bindi bihugu.
Ubwo Radiyo Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru yagiranaga ikiganiro n’uyu uhagarariye rino shyirahamwe ry’abarimu Dezire yavuze ko abarimu benshi aho muri icyo gihugu bataye akazi kabo bajya kugashakira mu bindi bihugu birimo ibyo mu karere ndetse n’ibindi by’iburayi bivuye ku kuba badafatwa neza ndetse no kudahabwa umushahara wabo nk’uko bikwiye.
Yagize ati: “Hari ahantu hamwe hasigaye nta barimu bafite,hari n’abandi barimu badashaka kujya mu bindi bihugu ahubwo bakigira mu bikorwa byabo,iyo umukoresha atagufata neza abarimu nabo bahita bakora uko babyumva.”
Uyu uyoboboye iri shyirahamwe kandi avuga ko amasaha y’abarimu bigisha yongerewe ariko ngo umushahara wabo ukaguma ari wawundi ntiwongerwe ibyo byose bigatuma bacika intege.
Yagize ati: “Hari aho usanga amasaha y’abarimu yarongerewe ku buryo usanga atagihura n’amasaha umwarimu asinya iyo agiye kwinjira mukazi muri kaminuza y’Uburundi,ayo masaha ntibayahemberwe kandi kera uko byari bimezeabarayahemberwaga.”