Burundi: Umupolisi yarashe umusirikare aramwica
Mu gihugu cy’Uburundi haravugwa inkuru y’akababaro y’umusirikare warashe umusirikare witwa Corporal Alexis Ndihokubwayo mu ijoro ryo kuwa Gatatu taliki ya 23 Gicurasi 2019 ahita ashiramo umwuka.
Amakuru avugwa kuiraswa ry’uyu musirikare wari usanzwe abarizwa mu ibatayo ya 47, avuga ko yarashwe n’uyu mupolisi bitewe n’uko yari atwaye imodoka ari gutwarira ku muvuduko wo hejuru yamuhagarika akamufungana umutwe.
Corporal Alexis Ndihokubwayo warashwe, yari amaze iminsi mike avuye mu butumwa bwa AMISOM muri Somalia.
Umupolisi wamurashe yasobanuye ko yamurashe bikomotse kukuba yari atwaye imodoka ku muvuduko mwinshi.
Ikinyamakuru RPA cyo mu Burundi cyatangaje ko uyu musirikare yarashwe n’umwe mu barinzi b’umushinjacyaha mukuru witwa Emmanuel Ngomirakiza.
Abaturage batuye muri Zone ya Muzinda,komini Rugazi babwiye RPA ko uyu musirikare wari wambaye gisivile, yahagaritswe na Ngomirakazi,amubaza impamvu yari atwaye imodoka n’umuvuduko mwinshi,undi afunga umutwe,baterana amagambo kugeza ubwo umwe mu barinda umushinjacyaha mukuru yahise akurayo imbunda amurasa urusasu mu cyico aramwica.
Abaturage bavuze ko urupfu rwa Coporal Alexis Ndihokubwayo babonye ari akagambane yakorewe n’uyu mushinjacyaha mukuru.