AmakuruPolitiki

Burundi: Umupolisi muto wari umaze igihe afungiwe gushinja abakuru ruswa yafatiwe ingamba nshya

Umupolisi w’u Burundi, Caporal Niyonkuru Jerome wari umaze igihe afunzwe azira kuba yaramaganye abapolisi baba OPJ barya ruswa bakora mu kigo cy’igihugu gishinzwe iperereza muri iki gihugu (BSR), yaraye arekuwe by’agateganyo n’urwego rw’ubushinjacyaha.

Uyu mupolisi yari amaze amezi hafi atanu afunzwe.

Yafunzwe mu kwezi kwa muri Nyakanga 2023, nyuma y’uko azengurutse imihanda ya Bujumbura muri Quartier ya Bwiza atwaye bibiliya n’akabendera gatoya asaba ko bagenzi be bakorana barekeraho kurya ruswa kuko byangiza isura y’igihugu.

Agifatwa yahise yakwa bibiliya yari afite n’akadarapo gatoya yagendanaga akaba yarashinjwaga icyaha cyo gusebya ubuyobozi.

Ifatwa rya Jérôme Niyonkuru ryari ryagenze gute?

Caporal Jerome Niyonkuru yafashwe kuwa gatanu tariki 4.8.2023 amaze gutanga ubutumwa ku bapolisi bagenzi be ko bahagarika kurya ruswa (ibiturire) kubera ko Imana itemera abarya ruswa( ibiturire).

Umwe mu babikurikiranye yabisobanuye ati : “Amaze kuvuga ubutumwa bahise bamufata bamwuriza imodoka y’igipolisi, bamucungisha abapolisi batatu, bamujyana ku bitaro by’abarwaye mu mutwe benshi bita kwa Legentil kugira ngo bamusuzume ko yaba ari muzima. Bagezeyo, kubera abaganga bari bamaze kumenya ayo makuru yiwe, ntibabyitayeho ibyo kumupima. Abamujyanye bararambirwa basubira inyuma. Bamujyana mu gipolisi, bamwatse ibikoresho byose by’akazi, hanyuma bamwinjiza agasho kuri PJ. Icyo gihe ntibamweretse urwandiko rumufata kandi ntibamubwiye icyaha yakoze.”

Tukaba tukibakurikiranira iby’urubanza rwe uko ruzagenda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger