AmakuruImyidagaduro

Burundi: Umuhanzi w’Umunyarwanda Saidi Brazza yitabye Imana

None kuri uyu wa Gatanu mu gitondo tariki ya 24 Werurwe 2023 mu Bitaro bya Ngozi hasohotse amakuru y’incamugongo avuga ko Umuhanzi uririmba injyana ya Reggae Saidi Brazza  yitabye Imana. Umuhanzi Saidi Brazza wakanyujijeho mu njyana ya Reggae akamamara mu Burundi no Rwanda. Yitabye Imana azize uburwayi, yaguye mu Bitaro bya Ngozi aho yari amaze iminsi 2 arwariye.

Saidi Braza ni umunyarwanda wavukiye mu Karere ka Huye, ariko gusa umuryango we waje kwerekeza mu Burundi ndetse se na nyina baza kuba ariho banapfira. Yavutse 1974 atangira kuririmba mu 1990. Ni nabwo indirimbo ye ya mbere yabashije gutambuka kuri Televiziyo y’Igihugu cy’Uburundi.  Saidi Braza asize abana bane barimo Prince Kim, Sadi, Ineza Maya n’ Iwacu Noah yabyaranye n’umuzungu.

Uyu muhanzi yafatwaga nk’inararibonye mu muziki w’u Burundi kuko yakoraga indirimbo zishishikariza amahoro, kuvugira rubanda, abana bo mu muhanda, uburenganzira bw’umugore n’izindi zishishikariza Abarundi kwiteza imbere. Azwi cyane mu ndirimbo zakunzwe na benshi nka Yameze amenyo, Twiganirira, Kugazaka, Burikukiye yaririmbiye igihugu cy’u Burundi ashimagiza ubwigenge bwacyo n’izindi.

Ku wa 11 Werurwe 2014 yagarutse mu Rwanda, ndetse icyo gihe atangaza ko agiye gukomereza ibikorwa by’umuziki mu Rwanda. Nubwo bitateye kabiri akisabira kujyanwa gufungirwa mu Igororero ry’ Iwawa kubera ibiyobyabwenge. Gusa nyuma yo kuva Iwawa ubuzima bwa Kigali bwaramugoye ahitamo kwisubirira i Burundi  ari naho aguye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger