Burundi: Umudepite araregwa gushaka kwica Perezida Pierre Nkurunziza
Mu gihugu cy’Uburundi umudepite witwa Pierre-Célestin Ndikumana ararengwa gucura umugambi mubisha wo kwica bamwe mubayobozi bakuru bigihugu barimo na Perezida wiki gihugu.
Pierre-Célestin Ndikumana, Umudepite wo mu mutwe wa politiki «Amizero y’Abarundi » wa Agatho Rwasa. Iyi nkuru yabaye kimomo ubwo kuri televiziYo ya Leta hagaragaye umusore watanze ubuhamya avuga ko ari mu bo depite Ndikumana yahaye ikiraka mugushyira mubikorwa uwo mugambi.
Uyu musore wanyuze kuri Televiziyo yavuze ko mu byumweru 2 bishize bagombaga kwica bwa mbere, umugabo n’umugore b’Abadepite
Uwo mugambi wo kwica Perezida w’u Burundi n’abandi banyepolitiki benshi bakora muri Leta, Radiyo Mpuzamahanga y’u Bufaransa (RFI) itangaza ko ngo byongeye gushimangirwa na Pierre Nkurikiye, umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano werekanye kuri televizio inyandiko z’uko umugambi w’ubwicanyi wari uteye, inyandiko uwo mukozi yakoranye na se buja depite Pierre-Celestin Ndikumana ngo bicaye mu modoka.
Nkurikiye yatangarije RFI ko mu bagombaga kwicwa harimo Abakuru b’igihugu bungirije bombi na Perezida w’Inteko Ishingamategeko.
Ati « Nanjye Pierre Nkurikiye uriya mutangabuhamya yamvuze mu bari ku rutonde rwo kwicwa kuko ngo ndi mu babuza amahoro ishyaka rya politiki depite Ndikumana akomokamo ».
Depite Pierre-Celéstin Ndikumana nyuma yo kumva ibi byaha aregwa byo gucura umugambi wo guhitana abayobozi barimo na Perezida wa Repubulika, yabeshyuje ibyo bamuvugaho anaboneraho kwishinganisha mu Nteko Nshingamategeko.
Avuga ko abamushinja ibi bashaka kumukuraho ubudahangarwa ahabwa n’umwanya w’ubudepite kugira ngo bamugirire nabi.