AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Burundi: Perezida Nkurunziza yagenewe akayabo n’ibindi nava kubutegetsi mu mahoro

Mu gihe mu gihugu cy’Uburundi hakomeje kwitegurwa amatora y’umukuru w’igihugu, Inteko Ishinga amategeko yemeje ko umukuru w’Igihugu uzava ku butegetsi mu mahoro agahitamo kuguma mu gihugu, azajya ahabwa inzu nziza ifite ibyangombwa byose akagenerwa n’amadolari ibihumbi magana atanu ($500,000).

Ni ukuvuga ko aya mafaranga asaga  miliyari imwe mu mafaranga akoreshwa i Burundi), azajya ayahabwa buri mwaka mu gihe kingana n’imyaka itanu.

Ni mugihe perezida Pierre Nkurunziza uriho ubu, yavuze ko atazongera kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ataha.

Nashyira mu bikorwa ibyo yiyemeje ni we uzaba uwa mbere mu guhabwa biriya byose byemejwe n’Inteko ishinga amategeko.

Manda yari arimo muri iyi minsi yayitangiye muri 2015 ubwo yatsindaga amatora ariko insinzi ye ntivugweho rumwe.

Uku kutavugwaho rumwe byatumye mu gihugu haduka imidugararo yaguyemo abantu benshi barimo abakomeye nka (Rtd) Col. Jean Bikomagu wishwe tariki 15 Kanama, 2015.

Itegeko ryemejwe n’Inteko ishinga Amategeko y’u Burundi rivuga ko Umukuru w’Igihugu uzajya wemera kuva ku butegetsi mu mahoro azajya yubakirwa inzu nziza aho ashaka hose mu gihugu, kandi agahabwa agera kuri miliyari y’amafaranga y’u Burundi buri mwaka mu gihe k’imyaka itanu.

Amafaranga azajya akenera kandi ngo azajya ayahabwa na Leta muri kiriya gihe cyose.

Aya ni amafaranga menshi ku gihugu gifite abaturage bangana na 65% baba mu bukene kandi kikaba kitihaza mu biribwa ku kigero cya 50% nk’uko PAM ibivuga.

Itegeko rivuga ko ibikubiye muri ririya tegeko rireba gusa abantu bategetse u Burundi bakava ku butegetsi mu mahoro kandi bakaba batarahunze.

Bigaragara ko Pierre Nkurunziza ari we itegeko rizabanza kugirira akamaro.

Minisitiri w’Ubutabera w’u Burundi witwa Aimee-Laurentine Kanyana yavuze ko umuntu wageze ku butegetsi akoresheje imbaraga z’abantu bake ntaho aba ahuriye n’uwatowe n’abaturage muri Demukarasi isesuye.

Amafaranga azakoreshwa mu kubaka inzu y’uwahoze ari Umukuru w’Igihugu ndetse n’ubuso izubakwaho ntabwo biratangazwa.

Pierre Nkurunziza yategetse u Burundi guhera muri 2005. Ahurutse gutangaza ko ataziyamamariza kongera kuyobora u Burundi muri manda itaha, yakabaye ari iya kane. We avuga ko yategetse manda ebyiri zemewe n’Itegeko Nshinga, abatavuga rumwe na we bakavuga ko yategetse manda eshatu binyuranyije n’Itegeko Nshinga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger