AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Burundi: Perezida Ndayishimiye arashinjwa gufata nabi abaturage ayoboye

Ni raporo y’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty international, irega perezida Evariste Ndayishimiye ko mu myaka ine amaze ayoboye u Burundi yatumye abaturage b’iki gihugu bagira ugucanganyikirwa.

Mubyo uyu muryango uvuga harimo ko Evariste Ndayishimiye yazengereje abanyamakuru n’abakozi bakora mu miryango itegamiye kuri leta y’iki gihugu cy’u Burundi.

Iki cyegeranyo cyiswe imvugo itandukanye n’ingiro, aho igaragaza ko Ndayishimiye afunga abaturage bazira ubusa, akanibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Iyi raporo igira iti: “Mu myaka ine perezida Evariste Ndayishimiye amaze ku butegetsi, abaharanira uburenganzira bwa muntu, abanyamakuru n’abatavuga rumwe na we muri politike, bakomeje gufungwa hadakurikijwe amategeko no gucibwa imanza za baringa.”

Umuyobozi wa Amnesty international mu karere k’u Burasirazuba n’Amajyepfo ya Afrika , Tigere Chgutah, yavuze ko nta gihe na kimwe abaharanira uburenganzira bwa muntu bigeze boroherwa mu Burundi.

Yagize ati: “Icanganyikishwa ry’amashyirahamwe ategamiye kuri leta rirakomeje kugeza ubu nta mpinduka zigaragara za leta kuri ayo mashyirahamwe, ibibazo bikomeye bijyanye n’uburenganzira bwa muntu mu Burundi burushaho kwiyongera.”

Iyi raporo kandi ya Amnesty international yasoje igira inama perezida w’u Burundi, aho imusaba kugira ibyo akosora ngo mu gihe yaba ashaka kuzayobora indi manda, bityo ngo bizatuma yongera kugirirwa icyizere ariko ngo mu gihe azaba yakosoye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger