AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Burundi: Italiki y’umunsi w’amatora y’umukuru w’igihugu yamenyekanye

Mu Burundi hateganyijwe amatora rusange na y’umukuru w’igihugu yitezwe kuba muri 2020, aho hazatorwa inzego zitandukanye mu buyobozi ndetse n’umukuru w’igihugu muri rusange.

Komisiyo y’amatora mu Burundi (CENI) yatangaje ko ay’amatora yari amaze igihe atangajwe azabakuya 20 Gicurasi 2020.

Amatora ateganwa kuba mu gihugu cy’Uburundi azaba mu mezi atandukanye n’inzego z’ubuyobozi ziri gutorwa.

Umuyobozi mukuru wa CENI, Dr. Pierre Claver KAZIHISE yatangaje ko amatora asanzwe na y’umukuru w’igihugu azaba taliki ya 20 Gicurasi ndetse ko kuri uwo munsi guhera saa kumi n’ebyiri z’igitondo kugeza saa kumi z’umugoroba hazaba hari kuba amatora ya Perezida, ay’abadepite n’ay’abajyanama ba Komini.

Ni mugihe amatora y’abasenateri yo azaba tariki 20 Nyakanga uwo mwaka, nyuma y’amezi abiri aya Perezida abaye.

Kwiyamamaza ku bakandida ku mwanya wa Perezida bizatangira tariki 27 Mata 2020 bisozwe kuwa 17 Gicurasi 2020.

Dr Kazihise yatangaje ko ingengabihe y’amatora yatangajwe kare kugira ngo bafashe abaturage kwitegura neza.

Aya matora agiye kuba mu gihe igihugu kikiri mu bibazo byatewe n’imvururu zakurikiye amatora yo mu 2015, ubwo abaturage bamaganaga ko Perezida Pierre Nkurunziza yiyamamariza manda ya gatatu.

Ibihumbi by’abaturage byahungiye mu bihugu by’abaturanyi n’ubu abenshi ntibarasubira mu gihugu cyabo.

Perezida Nkurunziza yatangaje ko atazongera kwiyamamariza indi manda.

Hamenyekanye umunsi w’amatora mu Burundi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger