Burundi: Imfungwa zitari nke zishwe n’inkongi y’umuriro yibasiye gereza ya Gitega
Imfungwa 38 ni zo zapfuye kuri uyu wa Kabiri, nyuma y’inkongi y’umuriro ikomeye yibasiye gereza nkuru ya Gitega mu murwa mukuru w’u Burundi.
Ibitangazamakuru by’i Burundi bivuga ko iyi gereza yatangiye gushya mu ma saa kumi y’igitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana zimwe mu nyubako z’iyi gereza zigurumana, imfungwa zitabaza ari na ko zigerageza kwirwanaho.
Nk’amashusho yafatiwe mu gice cy’iriya gereza kibamo imfungwa za politiki ziganjemo izishinjwa kugira uruhare muri Coup d’Etat yo muri 2015, imfungwa zumvikana zinubira kuba zabuze uwazifungurira ngo zihunge umuriro.
Cyakora cyo amakuru avuga ko nta wigeze yitaba Imana mu bari bafungiye muri iki gice.
Iyi nkongi ikimara kuba amakamyo menshi ya Polisi ishinzwe kuzimya inkongi yihutiye gutabara, gusa asanga igice kinini cya gereza cyakongotse.
Ikinyamakuru Iwacu kimaze gutangaza ko abantu 38 barimo 12 bazize kubura umwuka ari bo bahitanwe n’iriya nkongi.
Iki kinyamakuru kivuga ko uretse abapfuye hari n’abandi 69 bakomeretse mu buryo bukomeye, nk’uko byatangajwe na Visi-Perezida w’u Burundi, Prosper Bazombanza uri mu bayobozi muri Guverinoma basuye ahabereye ariya makuba.
Gereza ya Gitega yibasiwe n’inkongi y’umuriro mu gihe muri Kanama uyu mwaka na bwo yari yafashwe n’inkongi itaragize byinshi yangiza.