AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Burundi: Imbonerakure Ziratozwa ku Bwinshi Mbere y’uko Zoherezwa muri Congo

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi, avuga ko mu Ntara ya Cibitoki, mu majyaruguru y’iki gihugu hari gukorerwa imyitozo ya gisirikare ihabwa imbonerakure mbere y’uko zoherezwa mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Abaturage bo muri iyi Ntara ya Cibitoki bo, ubwabo nibo bahamije aya makuru, banavuga ko bafite ubwoba kubera imyitozo ya gisirikare ihabwa imbonerakure zo mu ishyaka rya CND FDD riri ku butegetsi rya Ndayishimiye Evaliste.

Bagize bati: “Imyitozo ibera ku kibuga cy’umupira w’amaguru mu Ntara ya Cibitoki. Abahabwa iyi myitozo, biga kurasa imbunda, bityo twe nk’abaturage iyo twumva barasagura bidutera ubwoba.”

Bakomeza bagira bati: “Bazamuka, bajya ku musozi wa Cishemera muri Komine ya Buganda mu myitozo yo kurasa.”

Ikinyamakuru cya Sos Media cyandikirwa mu Burundi, nacyo cyavuze ko muri iyop myitozo ya gisirikari, imbonerakure zituritsa ibisasu, birimo grenade, ibibombe biremereye no kurasa imbunda bisanzwe.

Iki gitangaza makuru dukesha iy’inkuru, cyanatangaje ko iz’imbonerakure nyuma yoguhabwa amasomo zihita zoherezwa mu Burasirazuba bwa RDC ahari abandi basirikare b’u Burundi bagiye gufasha igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo FARDC, mu ntambara gihanganyemo n’umutwe wa M23.

Bamwe mu babyeyi b’ aba bana bahabwa imyitozo nyuma bakoherezwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, babwiye SOS Media ko bahangayikishijwe n’umutekano w’abana babo ndetse ko ntakizere bafite ko bazongera kubabnona ari bazima.

Bati: “Dufite ubwoba bw’umutekano w’abana bacu. Turabizi ko hari imbonerakure zagiye kurwana muri RDC ariko zitigeze zigaruka.birashoboka ko bapfuye. Rero, nk’ababyeyi biduteye ubwoba.”

Nubwo aba baturage bavuga ibi abayobozi bo mu ishyaka rya CND FDD mu Ntara ya Cibitoki bo barahakana iby’ aya makuru nubwo iyi myitozo itangwa ku  mugaragaro izuba riva kandi urusaku rw’ imbunda zitorezwaho narwo rukaba rwumvikana hose.

Umuyobozi w’ingabo z’u Burundi ziri muri Cibitoki akaba yavuze ko imyitozo ya gisirikare itangwa muri iyi ntara idafite aho ihuriye n’Imbonerakure.

Mu bihe bya vuba, hakunze kugaragara raporo zitandukanye, zirimo n’ iy’imiryango mpuzamahanga, yemeje ko imbonerakure ziri ku butaka bwa RDC, kandi ko zinoherezwayo ku bwinshi.

Binavugwa kandi ko hari imiryango myinshi y’Abarundi, ifite abana babo baguye mu ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC ariko ikabuzwa kunamira ababo baguye muri iyo ntambara.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger