Burundi: Gitega yemejwe nk’ umurwa mukuru wa politiki
Umujyi wa Gitega uri hagati mu Burundi ugiye kuba umurwa mukuru wa politike w’iki gihugu, naho Bujumbura ibe umurwa mukuru w’ubucuruzi.
Umuvugizi wa Perezida w’u Burundi, Jean Claude Karerwa Ndenzako, abicishije kurubuga rwe rwa Twitter yemeje aya amakuru avuga ko Umujyi wa Bujumbura wari umurwa mukuru wa byose ubu ugiye kuba umurwa mukuru w’ubucuruzi.
Ni icyemezo cyafatiwe ku wa 21 Ukuboza mu nama y’abaminisitiri yabereye muri uyu Mujyi wa Gitega n’ubundi yari iyobowe na Perezida Pierre Nkurunziza.
Inama z’abaminisitiri umwaka utaha 2019 zizajya zibera muri uyu mujyi, mu gihe biteganyijwe ko minisiteri eshanu zizaba zahimukiye mu ntangiriro z’uyu mwaka utaha wa 2019.
Umujyi wa Gitega wahoze ufatiye runini igihugu cy’u Burundi kuva mu gihe cya cyami no mu gihe cy’abakoloni.
Abakurikira ibibera i Burundi bavuga ko Umujyi wa Bujumbura wari ukwiye koroherezwa ukaba umujyi uberamo ibikorwa by’ubucuruzi n’ubukerarugendo gusa.