Burundi: Babiri bafunzwe bazira gukinira nabi Perezida Nkurunziza
Abayobozi babiri bo mu gihugu cy’u Burundi bafunzwe bazira gukinira nabi Perezida Petero Nkurunziza mu mukino wahuzaga abayobozi bo mu gace avukamo ndetse n’ikipe ye yitwa Aleluya FC.
Umuyobozi wo mu gace ka Kiremba, Cyriaque Nkezabahizi n’umwungiriza we, Michel Mutama, batawe muri yombi ku wa Kane w’iki cyumweru. Amakuru aturuka mu nzego z’ubutabera avuga ko bakekwaho kugambanira Perezida bifashishije impunzi z’abanye-Congo.
Ku wa 3 Gashyantare ikipe ya Perezida Nkurunziza “Aleluya” yahuye n’iyo mu mujyi wa Kiremba. Bamwe mu bari ku mukino babwiye Ibiro ntara makuru by’abafaransa, AFP, ko abayobozi ba Kiremba bagiye mu nkambi y’impunzi z’abanye-Congo iri muri ako gace bagatiramo abakinnyi maze bakaza bakinira nabi Perezida.
Umwe yagize ati“Aba banye-Congo ntibari bazi ko bakina na Perezida Nkurunziza kuko mu mukino baramukomerekeje, uko yafataga umupira baramwegeraga ndetse bakamutura hasi inshuro nyinshi. Ni mu gihe abakinnyi b’Abarundi bo birinda no kumwegera.”
Ubusanzwe Uko Perezida Nkurunziza akina ni nkuko Neymar akina iyo ari mu myitozo mu ikipe ya Paris Saint Germain, ikipe bagiye gukina iba izi neza ko Perezida Nkurunziza nafata ku mupira bamureka akagenda agatsinda igitego.
Perezida Nkurunziza ni umukirisito ukomeye mu gihugu cy’ Uburundi ndetse afite ikipe akinamo yitwa Haleluya FC agendana nayo mu bice bitandukanye by’igihugu bakina imikino itandukanye.
Penaliti zose ziterwa na Perezida Petero Nkurunziza