AmakuruPolitiki

Burundi: Abayobozi b’Ibinyamakuru baba hanze y’Igihugu bihanangirijwe

Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru mu Burundi, CNC, yihanangirije abayobozi b’Ibinyamakuru bitandukanye bikorera muri iki gihugu, badakunze kuba mu gihugu ko bagaruka cyangwa bagasimburwa n’abandi.

Umuyobozi mukuru wa CNC, Nestor Bankumukunzi, niwe wavuze ko abayobozi b’ibinyamakuru bamara amezi atatu hanze y’igihugu bagomba kugaruka cyangwa bagasimburwa nk’uko biteganywa n’itegeko rigenga itangazamakuru ryo mu Burundi.

Ibi akaba yarabitangarije mu nama y’uru rwego ayoboye kuri uyu wa Gatanu ushize nk’uko inkuru dukesha SosMedias ikomeza ivuga.

Ku kibazo kijyanye n’impamvu y’iki cyemezo, yasobanuye ko adahita ayitangaza mbere y’uko abo bireba babimenyeshwa binyuzwe mu nzira zizwi.

Ibinyamakuru nka BBC na VOA byahagaritswe mu Burundi kuva muri Gicurasi 2018 byatunzwe urutoki. Bankumukunzi yagize ati: “Izi radio zifitanye amakimbirane n’ubutabera.”

Ku kijyanye n’ikibazo cy’umunyamakuru Pascal Butoyi wa RTNB watawe muri yombi na polisi azira gufotora abapolisi bari barimo gutoteza abacururiza ku mihanda, nk’uko ngo n’umuvugizi wa polisi yabitangaje ngo iki kibazo ntacyo azi.

Inama y’igihugu y’Itangazamakuru mu Burundi ikaba yicuza kuba nta rwego rw’abanyamakuru bigenzura rukiba mu Burundi nk’urwahozeho rwitwa OPB. Bankumukunzi akavuga ko uru rwego rwajyaga rufasha mu kwirinda kugongana.

Umuyobozi mukuru wa CNC Nestor Bankumukunzi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger