AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Burundi: Abatavuga rumwe na CNDD-FDD bari mu mazi abira

Abayobozi b’amashyaka atavuga rubumwe n’ubutegetsi bw’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi rya CNDD FDD, batangaje ko bafite ubwoba bwinshi, nyuma y’inama bakoranye n’abayobozi biri shyaka riri ku butegetsi.

Iyi nama yahuje ay’amashyaka yitabiriwe n’abayobozi bayo batandukanye, aho yabaye tariki ya 11 na 12 z’uku kwezi kwa Cyenda uyu mwaka. Ni nama yabereye mu bice byo mu ntara ya Burunga, mu majyepfo y’igihugu cy’u Burundi.

Ibitangaza makuru byo mu gihugu cy’u Burundi, dukesha iy’inkuru byavuze ko ishyaka rya UPRONA na CNL batewe ubwoba bwinshi ni shyaka riri ku butegetsi ko mu gihe bakomeza ibikorwa bidahuye n’ibyiri shyaka riri ku butegetsi, ngo mu gihe kirimbere bazirengera ingaruka zabyo.

Bamwe mu bayobozi b’aya mashyaka babwiye ikinyamakuru cya SoS Media Burundi ko icyabateye ubwoba cyane kurusha ibindi, ari uko abayobozi bayo mu karere ka Giharo mu ntara ya Burunga, bagarutsweho cyane muri iyi nama.

Nk’uwitwa Juma Théoneste uherutse kuva muri CNDD FDD akinjira murya UPRONA yagaragaje cyane mu nama yo ku wa 11/09/2024, ko imyitwarire ye ikwiye gukorwaho iperereza ryihariye.

Indi nama nk’iyi yabereye mu karere ka Giharo tariki 20/09/2024, yari ihuriwemo n’abarimo bose bigisha mu mashuri yo mu karere ka Giharo, umunyamabanga wa CNDD FDD mu karere ka Musongati witwa Rénovat Hakizimana, yihanangiriza abarimu batabarizwa mu ishyaka rya CNDD FDD ko umwalimu wese uzagerageza gutanga ibindi bitekerezo bidafite aho bihuriye n’ibyo ishyaka rya CNDD FDD ryigisha azabizira.

Ibi akaba ari byo byateye ubwoba bwinshi bamwe mu bayobozi bakuru bo mu ishyaka rya UPRONA na CNL, kubera ko ubusanzwe bazi neza ko ibitangiye ari imvugo birangira bishyizwe mu bikorwa. Banasabye inzego zirebwa n’ibyo, cyane cyane iz’umutekano, kubaba hafi kuko bafitiye ubwoba bwibyavuzwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger