AmakuruAmakuru ashushye

BURKINA FASO: Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gusoza FESPACO 2019 (Amafoto)

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ni umwe mu banyacyubahiro bari bitabiriye umuhango wo gusoza Iserukiramuco ryiswe FESPACO rigamije guteza imbere sinema nyafurika ryaberaga i Ouagadougou muri Burkina Faso.

Perezida Kagame yageze i Ouagadougou kuri uyu wa Gatanu Taliki ya 01 Werurwe 2019 mu ruzinduko rw’amasaha 48, yitabiriye isozwa rya FESPACO, iserukiramuco u Rwanda rwitabiriye nk’umutumirwa w’icyubahiro.

Iriserukira muco ryiswe FESPACO rigamije guteza imbere sinema nyafurika  ryasojwe mu ijoro rishyira ku cyumweru tariki 03 Werurwe 2019, umuhango wari witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye.

Mu bandi bari kumwe harimo Perezida wa Burkina Faso, Roch Marc Christian Kaboré na madamu we Sika Kaboré. Hari kandi Perezida wa Mali Ibrahim Boubacar Keïta na madamu we Keïta Aminata Maïga, ndetse na Jerry John Rawlings wahoze uyobora Ghana.

Abinyujije kuri Twitter kuri iki Cyumweru, Perezida Kagame yashimiye Perezida Kaboré ku cyubahiro u Rwanda rwahawe muri iryo serukiramuco dore ko rwari rwitabiriye nk’umushyitsi w’icyubahiro.

Ati “Wakoze muvandimwe, nshuti Roch Kaboré ku bwo guha icyuhabiro u Rwanda muri ibi birori bifite akamaro, bigamije kwishimira umuco nyafurika. Nshimiye abatsinze bose muri iri rushanwa n’abahanzi baryitabiriye. Tubifurije gukomeza gutsinda.”

Yagaragaje ko binyuze muri sinema, Afurika ifite imbaraga zo kuyobora imitekerereze y’Isi no kugaragaza ahari imbaraga cyangwa intege nke kandi bigahabwa agaciro bikwiye.

Filime yitwa ‘Mercy of The Jungle’ yayobowe na Joël Karekezi uri mu bahanga mu ruganda rwa sinema mu Rwanda, yegukanye ibihembo bibiri mu iserukiramuco nyafurika rya sinema birimo n’igihembo nyamukuru cyitwa ‘l’Étalon de Yennenga’.

FESPACO ni rimwe mu maserukiramuco ya sinema akomeye muri Afurika. Riba rimwe mu myaka ibiri. Ryari riri kuba hanizihizwa isabukuru y’imyaka 50 rimaze ritangiye.

Muri iri serukiramuco u Rwanda rwagaragaje filime eshatu zirimo Icyasha ya Clementine Dusabejambo nka filime ngufi; Mercy of the Jungle ya Joel Karekezi nka filime ndende n’Inanga, Keepers of the Tradition ya Jean-Claude Uwiringiyimana nka filime mbarankuru.

U Rwanda kandi rwaserukiwe n’Itorero ry’Igihugu Urukerereza, runitabira imurika ry’ibikorwa bya sinema, ubukerarugendo n’ishoramari. Muri iryo murika habayemo kwerekana filime zitandukanye n’ibiganiro mpaka ku iterambere rya sinema mu Rwanda.

Filime ya Joël Karekezi yegukanye igihembo nyamukuru

   

Twitter
WhatsApp
FbMessenger