AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

Burkina Faso: Mu masaha atarenze 48 abantu 41 barimo n’abasirikare ba Leta bishwe

Mu gihe cy’iminsi ibiri gusa, muri Burkina Faso abantu bagera kuri 41 barimo ingabo za Leta 11, bishwe n’abarwanyi bitwaje intwaro mu bitero byagabwe mu duce dutandukanye turi mu Ntara ya Soum.

Igitero cyambere cyabaye ku wa Kabili taliki ya 24 Ukuboza 2019, aho cyahitanye abaturage 35 naho kuwa Gatatu aribwo hizihizwaga umunsi mukuru wa Noheli, aba barwanyi bivugana ingabo za Leta 11.

Ibihugu bitandukanye byo hirya no hino ku Isi, bikomeje kwamagana ibitero bitandukanye bikomeje kugenda byibasira iki gihugu.

Abasirikare ba Burkina Faso barashwe ubwo bari batezwe igico nk’uko Radio Omega ibitangaza.

Nyuma y’iki gitero ibikorwa byose byo kwizihiza Noheli byahise bihagarikwa, abaturage basabwa kutava mu ngo zabo.

Intumwa yihariye y’Umunyamabanga mukuru wa UN yitwa Stephane Dijarric yatangaje ubutumwa bwa Antonio Guterres yihanganisha igihugu cyose cya Burkina Faso cyatakaje abantu bagera kuri 46 mu gihe kitarenze amasaha 48.

Dujarric yavuze ko UN izakomeza gukorana n’ibihugu bigize agace ka Sahel mu guhangana na bariya barwanyi aho bari hose.

Ikibabaje ni uko abasivili bibarwa na biriya bitero ari abo mu idini rya Gatulika kandi bakaba aribo bake ugereranyije  n’Abisilamu.

Kugeza ubu Burkina Faso ituwe n’abaturage barenga gato miliyoni 20. Ikaba ituranye n’ibihugu nka Mali, Niger na Nigeria kandi nabyo bikaba byugarijwe n’ibitero by’abarwanyi bagendera ku mahame y’ubuhezanguni.

Al Jazeera

Twitter
WhatsApp
FbMessenger