Burkina Faso: Iyegura rya Minisitiri w’Intebe na Guverinoma ye byabaye inshobera mahanga
Ubwegure bwa Minisitiri w’Intebe Paul Kaba Thieba na Guverinoma ye yari ayoboye, bwakomeje kubera benshi inshobera mahanga mugihe batiyumvisha neza uburyo Guverinoma yose yafatira hamwe icyemezo cyo guhara imirimo yari ihagarariye.
Nk’uko itangazo ryashyizwe hanze n’umukuru w’igihugu ribivuga, ryemeza ko Minisiriri w’Intebe na Guverinoma ye yose beguye kuri uyu wa Gatanu, itariki 18 Mutarama2019.
Itangazo rya Perezida Kabore riragira riti: “Minisitiri w’Intebe Paul Kaba Thieba yatanze muri aya masaha ya nyuma ya saa sita ubwegure bwe ndetse n’ubwa guverinoma ye.”
Itangazo rikomeza rivuga ko Perezida yakiriye ubwo bwegure ndetse agashimira Minisitiri w’Intebe, Paul Thieba n’abaminisitiri be bose ku kazi bakoreye igiihugu.
Nta bisobanuro byatanzwe kuri iri yegura rya guverinoma yose, nubwo amakuru agera kuri AFP avuga ko Perezida Roch Marc Christian Kabore ashaka guhumeka umwuka mushya mu buyobozi bw’iki gihugu cyo mu burengerazuba bwa Afurika gikomeje kwiyongeramo ibitero by’iterabwoba no gushimuta abantu.
Kuba ntabusobanuro bwimbitswe bwatanzwe ku mpamvu nyamukuru ku iyegura ry’aba bayobozi, byatumye abaturage bagira urujijo bakomezakwibaza inkomoko y’umwanzuro nk’uyu udasanzwe.
Umunyakanadakazi Edith Blais w’imyaka 34 ndetse n’Umutaliyani bakoranaga, Luca Tacchetto w’imyaka 30 baburiwe irengero kuva hagati mu kwa 12, mu gihe kuri uuyu wa Gatatu ushize undi munyakanada yashimuswe akaza kuboneka yiciwe mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’iki gihugu.
Muri Mutarama 2016 nibwo Perezida Kabore yari yagennye uyu muhango mu by’ubukungu ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe. Ariko, mu mezi ashize abanyapolitiki benshi batavuga rumwe n’ubutegetsi bakunze gusaba ko yegura kimwe na minisitiri w’umutekano n’ingabo.