Burera: Umugabo n’umugore basanzwe mu nzu bapfuye
Mu Karere ka Burera haravugwa urupfu rw’abantu babiri basanzwe bapfuye bivugwa ko bapfuye bari gusambana .
Umugabo Rwabukande Emmanuel w’imyaka 30 uvuka mu Murenge wa Kagogo n’umukobwa witwa Nirere Clementine 25 uvuka mu Murenge wa cyanika nibo basanzwe munzu bapfuye .
Mu murenge wa Kagogo ,Akagari ka Kayenzi ,Umudugudu wa Rusisiro haravugwa urupfu rw’abantu 2 ngo basanzwe bapfuye kandi basambanaga.
Umukobwa wapfuye yacururizaga umuntu ibishyimbo bihiye akanasya isombe ni mugihe kandi umugabo usanzwe ufite umugore we, yari asanzwe acuruza ikigage, umukobwa rero yabyutse mu ma saa cyenda z’ijoro ajya kwa Shebuja aho yakoraga ngo afata urufunguzo ngo ajye guteka ibishyimbo nkuko yari asanzwe abigenza naho yari afitanye gahunda yo kwikorera imibonano mpuzabitsina n’uyu mugabo.
Nyuma yo gusanga bapfuye rero birakekwa ko ari imbabura yabishe.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwambajemariya Florance yemeza aya makuru akavuga ko iyi mirambo yasanzwe aho uyu mukobwa asanzwe akorera ibikorwa by’ubucuruzi.
Uwambajimana Florence yagize ati, “Niko byagenze imirambo yajyanywe ku bitaro gukorerwa isuzumwa [Otopusi] ngo hamenyekane icyabishe, ntituramenya ukuri ku cyabishe kuko dutegereje ibisubizo byo kwa muganga, abapfuye bari basanzwe bakora muri santre ya Kidaho umukobwa yari asanzwe afite umwana yabyariye iwabo [fille mere] basanzwe mu nzu umukobwa yacururizagamo”
Umuyobozi w’akarere ka Burera Uwambajimana Florance yavuze ko nta bikorwa by’urugomo byari bisanzwe muri uyu Murenge asaba abaturage kwicungira umutekano kandi bagatangira amakuru ku gihe kugira ngo hatagira abahutazwa cyangwa bakabura ubuzima.