AmakuruUtuntu Nutundi

Burera:Imiryango 22 yari itunzwe no guhiga ntiyorohewe no kurya ibanje kwiyuha akuya

Imiryango 22 y’abo amateka avuga ko basigajwe inyuma n’amateka igaragaza ko ubuzima bwabo buri kugenda burushaho kuba bubi nyuma yo gukurwa mu gice cy’ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ahari kwagurirwa pariki y’igihugu y’ibirunga, bagatuzwa mu midugudu mu buryo bwo kubahindurira ubuzima n’imibereho ikakaye babagamo.

Aba bavuga ko bakiri mu ishyamba ahitwa mu Kamanga na Mugarama ubuzima bwaboroheraga haba kubona ibyo kurya ndetse n’amafaranga yo kwifashisha kuko batungwaga ahanini no guhiga inyamaswa ziribwa bakanagurisha inkwi n’ibiti batemye mu ishyamba rya leta.

Nyuma baje kubakirwa mu mudugudu wa Nyagisenyi, mu kagari ka Kabyiniro ni mu murenge wa Cyanika aho hari imiryango 3 ituye ahitwa ku Irohero abandi basigaye bagatuzwa mu Nyagisenyi.

Iyi miryango ivuga ko ihindagurika ry’ikirere ridindiza ubuhinzi buto bakorera muri koperative bigatuma n’abana babo babura Uko biga kubera inzara n’ubukene bw’ibindi bikoresho

Bamwe mubo twaganiriye batugaragarije ishusho y’imibereho barimo Kuva bakwimurirwa muri ibi bice bakabanza guhabwa inzu zigezweho ariko bakaziriramo ubusa ngo kuko batahawe uturimo two kubatunga buri munsi.

Nyirabuduri Anonsiyata wavanywe ku Mugeshi wa Mugarama agatuzwa mu Nyagisenyi ati:” Mbere twajyaga mu ishyamba tugahiga tukabona inyama n’imbuto zibamo tukarya, nyuma twagurishaga inkwi n’ibiti bya mushingirizo tukabona udufaranga n’abana bacu bakabaho, uyu munsi rero dutuye hano byarahindutse ntacyo gukora dufite uretse kwicara hano gusa bwakwira tukajya kureba uwatugirira neza akaduha nka karo(kgl) k’ibyo kurya”.

Iyi miryango yibumbiye muri koperative yitwa “Abishyize hamwe nta kibananira ” bafashwa n’umuryango Croix Rouge wabashakiye umutima umwe uri munsi ya Hegitari bahingamo bakagabana umusaruro uvuyemo ariko bakaba bavuga ko bidahagije kuko ngo iyo bejeje neza buri wese afata ibiro 20 (20kg).

Nyirabuduri ati:’ Twibumbiye muri koperative sho duhinga uriya murima umwe turi imiryanga 22 tukazagabana umusaruro uvuyemo aho iyo twejeje neza buri wese afata ibiro 20, iyo twarumbije bitewe n’ihindagurika ry’ikirere nk’imvura nyinshi cyangwa igihe cy’izuba ryinshi uyu mugabane ntuboneka”.

“Icya mbere wakwibaza, iyo twahinze bitari byera Kandi nta kazi Kandi dufite ko gukora uretse gucunganywa n’ibiraka bidahoraho tubaho gute? Uyu mugabane wa 20kg kuri buri muryango Kandi uragurishaho ukagura ibindi bikenewe nk’umunyu, isabune, amavuta n’ibindi …bigakubitiraho kuba hari umuryango ufite abana barenze batatu (umuryango w’abantu 5 kuzamura) bimara kangahe!!!! Urumva ko nta n’icyumweru kirimo”.

Inzu bubakiwe zikoze neza bavuga ko ntacyo baziriramo bamwe bakavuga ko guhiga no kujya mu ishyamba byatumaga badasonza

Kuba nta mirimo bafite ibaha ibyo kurya bya buri munsi ngo bigira uruhare rwo guhora mu bukene budashira ndetse n’iterambere ryabo n’abana babo rikazamuka macuri.

Mukanoheri Perusi ati:” Ntidukora ngo tuzigame ahubwo dukorera ayo kurya gusa Kandi nabwo atarenze 1500, iyo ufite umugabo ugufasha gushakisha nibwo mubona nka 3000,ubwo mukagura udukoresho twunganira ibyo kurya cyangwa indishyo abana ntibarye ibijumba gusa bitangira imboga”.

“Kuba dukorera ayo kurya gusa bituma duhora dusa nabi kuko guhindura umwenda biragoye,abana ntibiga Kandi aribo byagakwiye kuzatuzamura aho twananiriwe, ibi bituma ubukene buba karande kuko nta cyizere cy’ahazaza kiba gihari”.

Bavuga ko ibi biterwa no kuba ubuyobozi hari ubwo butabakurikirana ngo bumenye imibereho yabo ndetse n’ibyo babemereye bigahera mu nzira bigatuma hari n’abadukana ingeso yo kwiba kubera ubuzima bubi.

Hanezerwabake Sebantu ati:” Bamwe mu bana bacu bishora mu mirima y’abaturage kubera gusonza no kwirirwa mu rugo bataggiye kwiga bakabura ibyo bakora bakiba, sosiyete tubamo bituma aho batubonye baduheza bakadufata nk’ibisambo n’abantu basabiriza ntitugire agaciro, ubuyobozi budukurikiranye hari ibyifuzo twabaha nabo bakabiduha tukivugurura n’aba bana bagafashwa kuko nibo ejo hazaza h’igihugu”.

Nyirabuduri Anonsiyata usanzwe anaba muri koperative “Abishyize hamwe nta kibananira” avuga ko hari ubwo bahura n’imvura nyinshi cyangwa inzuba ryinshi bakabura umusaruro bityo inzara ikabayoboka

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko hari imwe mu mico iyi miryango itaragira harimo nko guhinga, korora kubera aho baturutse,bityo bakaba bakeneye kongera ubukangurambaga bwo kubahugura kuko bamwe muri bo bafite imirima batisha bakayarya aho kuyihinga ngo bayibyaze umusaruro.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’iterambere mu karere ka Burera Mwanangu Theophile ati:” Iyo miryango yimuriwe muri Cyanika ku Irohero na Nyagisenyi ivuye mu mizi y’ikirunga cya Muhabura ahitwa ku Mugarama yahawe ubuturo bw’ibanze bw’inzu nziza ziteye umucanga zifite n’ibikoni, bamwe muri bo bemeye kwibumbira muri koperative ngo batozwe imirimo ibateza Imbere batari bamenyereye nko guhinga kuko koko batungwaga no kujya mu ishyamba bagahiga bakanatema ibiti akaba aribyo bagurisha”.

“Rero abenshi muri bo basanzwe bafite imirima ahubwo ntibakunda guhinga ahubwo barayatisha bakarya amafaranga, ni muri urwo rwego rero tugiye kurushaho kubegera tukongera ubukangurambaga bwo kubahugura ndetse tukababuza kwatisha iyo mirima ndetse tukanashyiraho umuntu wo kuba hafi ibyo bikorwa kugira ngo bijye mu buryo”.

Uyu muyobozi yavuze ko ibi bagiye kubishyiramo imbaraga kuko bizatanga umusaruro ndetse bikanatuma abo muri iyi miryango bamenya agaciro k’imitungo bwite bafite ndetse n’inzu bubakiwe bavugwaho gusenga bakagurisha inkwi,amabati n’inzugi nk’uko bivugwa kuri Nyirabuduri ngo wasenye igikoni akagurisha inkwi n’amabati ngo kugira abone ibyo kurya.

Iyi miryango ikunze kugaragaza ko ubuyobozi butayitaho ngo buyegere kuko ngo batazi abayobozi guhera ku rwego rw’akagari kugera mu karere ariko uyu muyobozi yavuze ko akenshi biterwa nuko babasura bagasanga bigendeye kuko bakunda kugendagenda ndetse bakanitabira gake ibikorwa rusange bibahuza nabo akaba ariyo mpamvu harongerwa imbaraga z’ubukangurambaga.

Iyi miryango igaragaza ko itarakira neza imiturire mishya yahawe biturutse ku kuba aribwo bahuye n’inzara nyinshi biturutse ku kuba barahuye n’ubuzima bubasaba kurya babanje kwiyuha akuya Kandi bari basanzwe banyarukira mu ishyamba bagatahana umuhigo ,ibiti ndetse n’inkwi byo kugurusha.

Bamwe muri bo bavuga ko impamvu bashinjwa gusenga inzu zabo bakagurisha inkwi biterwa no gusonza nubwo atari bose
Nyirabuduri uvugwaho gusenya igikoni akagurisha inkwi n’amabati yacyo avuga ko cyigwishije akagurisha ibindi kugira ngo arare ariye hamwe n’abana be babiri
Twitter
WhatsApp
FbMessenger