AmakuruPolitikiUbukungu

Burera:Hari abajya kuvoma muri Uganda kubera kubura amazi

Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, bavuga ko bambuka bakajya kuvoma mu gihugu cya Uganda kubera ikibazo cy’amazi make ahaboneka.

Ubu buke bw’amazi butuma bamwe bavomera mu bigega maze barangiza imigezi bakayifunga bakayagurisha abandi ku giciro kiri hejuru cyane.

Icyakora Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwemeza ko iki ikibazo gikomeye kandi ku bufanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe isuku n’isukura by’amazi, bugiye kwihutira gukemura iki kibazo.

Umurenge wa Cyanika wo mu karere ka Burera uhana imbibe n’igihugu cy’abaturanyi cya Uganda. Abawutuye mu bice bitandukanye bavuga ko ubuke bw’amazi buri gutuma hari bamwe bayavomera mu bigega bakayabika kugira ngo bayagurishe abandi ku giciro gihanitse.

Mu kiganiro n’umunyamakuru w’Isango Star dukesha iyi nkuru, bagaragaza ko uko kuyikubira bibateye ikibazo.

Umwe ati: “Amazi bayavomera mu mahema noneho bagashyiraho igiciro bashaka, ubwo mu gitindo bakayafunga ngo amazi yagiye!”

Undi ati: “ Niba amazi yaraziye abaturage, igiciro turakizi, kuki abantu basuka mu bigega byabo nuko barangiza bakagurisha 100fr ngo ku mugezi yagiye kandi ari uko bayasutse mu bigega byabo! Ubu hano mu Cyanika, abantu bari kuyakura ku kiyaga cya Burera, abayakuyeyo n’amagare bakabishyura 300Fr.”

“ njyewe biri kungiraho ingaruka kubera ko ijerekani y’amazi turi kuyigura amafaranag 300Fr! Nicyo kibazo mfite.”

Banavuga ko kubura amazi bituma hari abirenza imipaka bakajya kuyavomera mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, ibyo bakabibona nk’ikibazo. Basaba ko bahabwa amazi.

Umwe ati: “Tujyayo muri Uganda kuva tunahegereye tujya gushakirayo amazi. Iriya hepfo ku Cyahafi, ku ngezi. [Ku mupaka] bari kutwemerera tugatambuka kuko bazi ko natwe dufite ikibazo cy’amazi. Turi guca ku mupaka. Nuko mdukorere ubuvugizi, tubone amazi”

Undi ati: “abantu baturiye hariya ku mupaka bari kujya kuvoma ahitwa ku Kabira muri Uganda! Kubera ko n’ubundi kugenda , umusirikare w’I Buganda cyangwa w’u Rwanda ntabwo yabona ugiye kuvoma cyangwa uzanye amazi ngo akugireho ikibazo kuko amazi yateje ikibazo. None nk’ubu baramutse badufatiyeyo ngo turi kuvoma amazi yabo kandi natwe mu Rwanda twari tuyafite , tukaba turi kuyimishwa n’abantu bari kuyasuka mu bigega byabo barangiza bakagurisha 200Fr!”

UWANYIRIGIRA M. Chantal; Umuyobozi w’akarere ka Burera, avuga ko iki ari ikibazo bagiye kwihutira gukemura bafatanyije n’ikigo gishinzwe isuku n’isukura ,WASAC.

Ati: “ni ikibazo kuko natwe twagiye twumva amakuru nkayo, gusa ibyo twari twumvikanye n’ubuyobozi bukuru bwa WASAC ni uko baduha umwihariko kubera ko muri kiriya gice iyo amazi yagiye, nta yandi mavomo nibura nka kano za kera yagenda afasha abaturage! Ni ukuvuga ngo bose bashingiye kuri iriya miyoboro.”

“ batwemereye ko baduha umwihariko kandi ikibazo kivutse tugahita dufatanya guhita tugikemura mu buryo bwihuse.”

Ikibazo cy’amazi aba make mu karere ka Burera gikunze kugaragara ku mirenge yegeranye n’imupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda n’igihugu cy’abaturanyi cya Uganda irimo Cyanika na Rugarama n’ahandi bahuje imiyoboro.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera busaba abaturage bose kujya bibuka kubika amazi igihe yabonetse kuko muri iki gihe cy’impeshyi akunda kugenda, ariko bitanakuyeho ko inzego bireba zikwiye kwihutira gukemura iki kibazo cy’amazi ajyana abaturage mu Bugande, murwego rwo gukomeza guharanira kwigira.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger